skol
fortebet

Uwatwara Premier League igihe amakipe atatu ayihataniye yanganya amanota n’ibitego

Yanditswe: Monday 01, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool na Manchester City zishobora guhura mu mukino wa kamarampaka igihe shampiyona yarangira banganya amanota n’ibitego mu gihe Arsenal yahita ibatwara igikombe iramutse inganyije nabo byose.

Sponsored Ad

Kubera urugamba rukomeye rwo guhatanira igikombe cya Premier League rukomeje kugorana,benshi bakomeje gutekereza ko amakipe abiri ashobora kurangiza shampiyona anganya amanota n’ibitego.

Ibi bivuze ko Liverpool na Man City zirangije zinganyije amanota n’ibitego bazigamye bahura mu mukino wa kamarampaka cyane ko no mu mikino yabahuje bayinganyije yombi.

Ku rundi ruhande,Arsenal yabatsinze umukino umwe ku buryo banganyije amanota n’ibitego uko ari batatu yahita ibatwara igikombe kuko yabakuyeho amanota 8.

Ikipe ya Liverpool yatsinze ibitego 2-1 Brighton mu gihe City yanganyaga 0-0 na Arsenal mu mpera z’iki cyumweru.

Ikipe ya Jurgen Klopp ni iya mbere n’amanota abiri irusha the Gunners, mu gihe barusha ikipe ya Pep Guardiola amanota atatu.

Kuwa 19 Gicurasi 2024 nibwo Premier League izasozwa gusa itegeko rigena utwara igikombe rivuga ko iyo amakipe atatu anganyije amanota n’ibitego azigamye,harebwa amanota babonye mu mikino bahuye.

Uko itegeko rivuga:
Igihe Liverpool na City banganya amanota, itandukaniro ry’ibitego bazigamye nicyo kintu cyakurikiraho kurebwa.

Igihe ibitego bazigamye byangana, uwatsinze byinshi niwe utwara igikombe.

Igihe amakipe yombi anganyije byose, ikipe yabonye amanota menshi mu mikino yabahuje niwe uhita uhabwa igikombe.

Iyo byose babinganyije, ikipe yatsinze ibitego byinshi hanze mu mikino yombi niyo ihabwa igikombe.

Nyuma y’ibyo byose,iyo bakomeje kunganya,hashyirwaho umukino wa kamarampaka wabera ku kibuga cyihariye.

Abayobozi ba Premier League nibo bahitamo itariki n’ikibuga amakipe akiniraho uwo mukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa