skol
fortebet

Haringingo yiyemeje gukura amanota kuri Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 06, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Haringingo Christian Francis wa Bugesera FC yavuze ko ahanze amaso imikino isigaye harimo n’uwa Rayon Sports azashingiraho kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Sponsored Ad

Nyuma yo kunganya 0-0 na Marines FC, Haringingo yabajijwe ku cyizere cyo kutazamanuka, ashimangira ko gihari ashingiye ku mikino isigaye.

Ati “Ni umukino twakinnye neza ndetse twagombaga no gutsinda ariko twabuze amahirwe. Ntabwo tugomba gushyuha mu mutwe kuko hasigaye imikino myinshi (4), hari amakipe twari kumwe yatsinze ibiri ahita atera intambwe. Izituri imbere rero ziturusha rimwe cyangwa atatu, turacyari kumwe.”

Haringingo ufite akazi katoroshye azakurikizaho Rayon Sports mu mukino wa Shampiyona ndetse n’Igikombe cy’Amahoro kandi yifuza ko aribyo bizamusubiza ku murongo wo gutsinda.

Ati “Ndibaza ko umukino wa Rayon Sports ariwo tugiye gutegura kurenza indi yose, tukayikuraho amanota atatu. Ibihe turimo utabyitwayemo neza usanga ugiye. Aho tugeze tugomba kuhikura, tugatekereza ibiri imbere dushaka ibisubizo. Twese dushyize hamwe ntaho ikipe izajya.”

“Uko byagenda kose n’Igikombe cy’Amahoro turagikeneye. Umukino ku mukino, amanota yose tugomba kuyabona kandi buri wose ni ukuwutegura nk’ushaka igikombe.”

Bugesera FC iri ku mwanya wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 25, aho irushwa na Sunrise inota rimwe ndetse Gasogi United, Gorilla, Etincelles, Marine ziyirusha ane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa