skol
fortebet

Intego umutoza Kayiranga J. Baptiste afite n’ikipe ye ziratangaje

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Umutoza wa Pepiniere, Kayiranga Jean Baptiste aratangaza ko bitewe n’ikipe atoza uburyo ihagaze, agereranyije n’amakipe bahanganye, aramutse aje byibuze ku mwanya wa 14 mu makipe 16 byamushisha cyane dore n’ubuyobozi bw’iyi kipe aribyo bwamusabye.
Ikipe ya Pepiniere yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka, ikaba itarabasha gutsinda umukino n’umwe. Igikomeye yakoze ni ukunganya, dore ko iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe yakuye kuri Sunrise, indi mikino yose uko ari umunani Kayiranga (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Pepiniere, Kayiranga Jean Baptiste aratangaza ko bitewe n’ikipe atoza uburyo ihagaze, agereranyije n’amakipe bahanganye, aramutse aje byibuze ku mwanya wa 14 mu makipe 16 byamushisha cyane dore n’ubuyobozi bw’iyi kipe aribyo bwamusabye.

Ikipe ya Pepiniere yazamutse mu kiciro cya mbere uyu mwaka, ikaba itarabasha gutsinda umukino n’umwe. Igikomeye yakoze ni ukunganya, dore ko iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe yakuye kuri Sunrise, indi mikino yose uko ari umunani Kayiranga yarayitsinzwe.

Kayiranga abajijwe n’itangazamakuru intego y’umwanya yumva azarangirizaho muri shampiyona yatangaje ko Imana imufashije bakaba aba 14 ntacyo byaba bibatwaye.

Yagize ati"intego dufite muri Pepiniere n’ubuyobozi, turamutse tubaye aba 14 twashima Imana yo mu ijuru, ariko no hasi yaho 12 na 13 nta kibazo tutaje muri 15 cyangwa na 16."

Kayiranga ngo atangaza ibi kuko abona atari mu hatanira ibikombe bitewe n’urwego ikipe ye iriho, kuvuga kuba baba aba 14 nukugira ngo arebe ko batamanuka mu cyiciro cya kabiri bahozemo kuko babaye aba 15 cyangwa 16 bahita bamanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa