skol
fortebet

Muhire Kevin yagiriye inama ikomeye Rayon Sports nyuma yo kuva mu gikombe cy’amahoro

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Rayon Sports,Muhire Kevin,yagiriye iyi kipe yo kuzashora mu mpera z’uyu mwaka w’imikino kugira ngo utaha utazayibera mubi cyane nk’uyu wa 2023/2024.

Sponsored Ad

Nyuma yo gusezererwa muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro na Bugesera FC,uyu mukinnyi yavuze ko Rayon Sports ikwiye kuzashora kugira ngo itazongera kugira umwaka mubi nk’uwo yagize.Yongeyeho ko igomba no kwitonda no mu migurire yayo.

Ati “Burya mu mupira w’amaguru bisaba gushora kugira ngo wunguke. Umwaka utaha bazagerageze bagure abakinnyi beza, ndakeka ko babonye isomo. Birababaje kubona ikipe nka Rayon Sports imara imyaka ine nta gikombe cya Shampiyona, ni ah’ubuyobozi kugira ngo ibi bintu bihinduke.”

Ku kijyanye n’Umutoza Julien Mette, Muhire yavuze ko umusaruro we wabazwa ubuyobozi gusa abona atari we kibazo ahubwo ari urwego rwo hasi rw’abakinnyi Gikundiro ifite uyu mwaka.

Ati “Umutoza akiza twarumvikanaga nyuma ahindura ibintu turamuganiriza nabwo arabihindura, gusa ntibyaduhiriye nk’uko mwabibonye. Twatakaje imikino imwe n’imwe, gusa ku bwanjye ntabwo ari amakosa y’umutoza. Rayon sports ntabwo yari ifite ikipe iyemerera kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.”

Muhire Kevin uri kugana ku musozo w’amasezerano ye muri Gikundiro, yatangaje ko azamenya ahazaza he shampiyona irangiye, cyane ko ibura imikino itatu gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa