skol
fortebet

Niyonzima Olivier ’Sefu’yasabye imbabazi ikipe ya Kiyovu Sports

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyonzima Olivier uzwi nka ’Seif’wahagaritswe imikino itandatu na Kiyovu Sports yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku myitwarire ashinjwa yatumye ahagarikwa.

Sponsored Ad

Guhera tariki ya 10 Werurwe ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports FC yahagaritse Niyonzima ‘Seif’ imikino itandatu ya Shampiyona yari isigaye ngo umwaka w’imikino urangire.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, imbere ya ba myugariro, ntikiyakiniye Kiyovu Sports mu mukino iheruka gutsindamo Musanze FC ibitego 3-1 kubera ibyo bihano bishingiye "ku myitwarire idahwitse."

Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Karangwa Jeannine,yabwiye IGIHE ko Niyonzima Olivier Seif yandikiye iyi kipe.

Ati "Yego, yanditse asaba imbabazi ariko ibaruwa njye sindayibona."

Niyonzima uzasoza amasezerano muri Kamena, yasabye kongera gukinira Kiyovu Sports nyuma y’iminsi mike avuye mu Ikipe y’Igihugu yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Botswana ndetse na Madagascar i Antananarivo muri Werurwe.

Kiyovu Sports ya munani n’amanota 34, izasubira mu kibuga yakira Sunrise FC mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mata 2024, saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa