skol
fortebet

Ortomal Alex rutahizamu wa Sunrise yavuze icyamubabaje mu gihe cyose amaze mu Rwanda

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Orotomal Alex, umukinnyi w’umunya Nigeria ukinira ikipe ya Sunrise FC, aratangaza ko mu Rwanda ari ahantu heza buri muntu yakwishimira kuba, gusa ngo ikintu cyamubabaje kuva yagera mu Rwanda mu ikipe ya Sunrise ni ukumara igihe adahembwa kandi akina.
Alex aganira na Umuryango.rw, yavuze ko kuva yagera mu Rwanda ikintu kimwe cyamubabaje ari ukumara igihe adahembwa kandi akora, ku buryo abura nicyo abwira umuryango we kuko uzi neza ko ari ku kazi. Yagize ati "Mu Rwanda ni heza cyane, ibintu (...)

Sponsored Ad

Orotomal Alex, umukinnyi w’umunya Nigeria ukinira ikipe ya Sunrise FC, aratangaza ko mu Rwanda ari ahantu heza buri muntu yakwishimira kuba, gusa ngo ikintu cyamubabaje kuva yagera mu Rwanda mu ikipe ya Sunrise ni ukumara igihe adahembwa kandi akina.

Alex aganira na Umuryango.rw, yavuze ko kuva yagera mu Rwanda ikintu kimwe cyamubabaje ari ukumara igihe adahembwa kandi akora, ku buryo abura nicyo abwira umuryango we kuko uzi neza ko ari ku kazi.

Orotomal Alex uri mu kaziga avuga ko ababazwa no gukina adahembwa

Yagize ati "Mu Rwanda ni heza cyane, ibintu byose biri ku murongo, ntacyo warushinja, ikintu cyambabaje kuva nagera mu Rwanda ni ukumara igihe ntahembwa kandi mba ndi mu kazi mba ngomba gutunga umuryango wanjye, baranampamagara nkabura icyo mbabwira,nicyo gusa ntakindi, bagiye banyishyura buri kwezi nta kibazo twagirana."

Yavuze ko ahantu heza mu Rwanda umuntu yatemberera ashaka kuruhuka ari mu mujyi wa Kigali yabonye. Ati " mba Nyagatare, ariko ufite amafaranga ushaka kuryoshya wakwigira i Kigali kuko nabonye ariho waryohereza ufite amafaranga kuruta Nyagatare."

Uyu mukinnyi w’umunya Nigeria ukina nk’uwabigize umwuga, Alex yinjiye muri Sunrise muri uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017. Avuga ko n’ubwo Sunrise iri mu bibazo by’amafaranga, we ataratekereza kuba yava muri iyi kipe kuko ari ikipe nziza ifite abakinnyi beza bafite impano kandi banumvikana, ngo umunsi ibibazo byakemutse nibwo bazamenya Sunrise iyo ariyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa