skol
fortebet

Police FC mu nzira zo gusimbuza abakinnyi yirukanye

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Umutoza Mukuru wa Police FC, Seninga Innocent, yatangaje ko nyuma yo gusezerera abakinnyi 3 barimo 2 bakinaga mu bwugarizi, uku kwezi kwa mbere gusiga yamaze kubasimbuza.
Kuwa 12 Ukuboza uyu mwaka nibwo Police FC yatangaje ko yirukanye abakinnyi 3 barimo: abakinnyi babiri bakina inyuma aribo Hertier Turatsinze na Gabriel Mugabo hamwe na Muganza Isaac usatira izamu, ibaziza imyitwarire itari myiza.
Aba bakinnyi uko ari batatu, ikipe ya Police FC yabasezereye nyuma yo kumara ukwezi (...)

Sponsored Ad

Umutoza Mukuru wa Police FC, Seninga Innocent, yatangaje ko nyuma yo gusezerera abakinnyi 3 barimo 2 bakinaga mu bwugarizi, uku kwezi kwa mbere gusiga yamaze kubasimbuza.

Kuwa 12 Ukuboza uyu mwaka nibwo Police FC yatangaje ko yirukanye abakinnyi 3 barimo: abakinnyi babiri bakina inyuma aribo Hertier Turatsinze na Gabriel Mugabo hamwe na Muganza Isaac usatira izamu, ibaziza imyitwarire itari myiza.

Mugabo Gabriel(wegeranye n’umukinnyi wa Rayon Sports) na Hertier Turatsinze(wambaye numero 22) basezerewe mu ikipe ya Police

Aba bakinnyi uko ari batatu, ikipe ya Police FC yabasezereye nyuma yo kumara ukwezi bahagaritswe. Seninga Innocent utoza Police FC yavuze ko afite ikibazo mu bwugarizi bityo agomba gushaka uburyo akaza ubwugarizi bwe muri uku kwezi kwa mbere tugiye gutangira kwa 2017.

Yagize ati "Mu isoko ryigura n’igurisha ntekereza ko nzashaka undi myugaririro ukina hagati mu bwugarizi.Bariya narabasezereye, ni icyemezo nafashe ndabasezerera n’ubwo babanzaga mu kibuga.Nta kinyabupfura bari bafite, kandi sinabasha gukorana n’umuntu udafite ikinyabupfura, ntekereza ko nzashaka undi myugariro."

Kugeza ubu Police iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 20 irushwa 3 na APR FC ya kabiri na Rayon Sports ya mbere. Ifite umukino utoroshye wa shampiyona w’umunsi wa 10 na APR FC kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa