skol
fortebet

Rayon Sports ihaye Gicumbi FC isomo rya ruhago, biyihesha amanota 22

Yanditswe: Saturday 10, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda n’amanota 22, ni nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 5-2 kuri uyu wa Gatandatu.
Muri uyu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri stade ya Kigali, Rayon Sports yabonye ibitego hakiri kare, aho ku munota wa munani batsindiwe na Moussa Camara mbere yuko Manishimwe Djabel atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 14.
Mutebi Rashid yatsindiye Gicumbi FC igitego cya mbere ku munota wa 30 w’umukino, ku (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda n’amanota 22, ni nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 5-2 kuri uyu wa Gatandatu.

Muri uyu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri stade ya Kigali, Rayon Sports yabonye ibitego hakiri kare, aho ku munota wa munani batsindiwe na Moussa Camara mbere yuko Manishimwe Djabel atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 14.

Mutebi Rashid yatsindiye Gicumbi FC igitego cya mbere ku munota wa 30 w’umukino, ku gusohoka nabi kwa Evariste, kiba igitego cya mbere kinjiye mu izamu rya Rayon Sports kuva shampiyona y’uyu mwaka itangiye.

Mbere yuko amakipe yombi ajya kuruhuka, Rutayisire Egide wa Gicumbi FC yitsinze, igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye umukino n’ibitego 4-1.

Amakipe yombi yagarutse mu kibuga akina asatirana ariko Rayon Sports ibona uburyo bwinshi imbere y’izamu byaje kuyihesha igitego cya kane cyatsinzwe na Nahimana Shassir ku munota wa 60 w’umukino.

Rutayisire Egide wari witsinze ku ruhande rwa Gicumbi FC, yayitsindiye igitego cya kabiri ku ikosa yahaniye inyuma gato y’izamu rya Mutuyimana Evariste.

Nahimana Shassir yatsinze igitego cye cya kabiri muri uyu mukino, icya gatandatu muri shampiyona, bifasha ikipe ye kugeza ibitego 5-2.

Mu yindi mikino yabaye, Police FC yatsindiye Pepiniere FC iwayo 2-1 naho Marines na Mukura banganya 1-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa