skol
fortebet

Real Madrid yatsinze FC Barcelona biyongerera amahirwe yo kwegukana la Liga

Yanditswe: Monday 22, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yatsinze FC Barcelona ibitego 3-2 muri shampiyona ya Espagne,biyiha amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka kuko yahise iyirusha amanota 11 mu gihe habura imikino 6 ngo shampiyona irangire.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wo kuri iki cyumweru,FC Barcelona niyo yari ku gitutu kuko yatsindiwe mu rugo ibitego 2-1 na Real Madrid mu mikino ibanza ndetse yashakaga kugabanya amanota yarushwaga n’uyu mukeba wayo.

Ku munota wa gatandatu gusa, FC Barcelone yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Andreas Christensen n’umutwe,ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Raphinha.

Nyuma y’iki gitego, Real Madrid yatangiye gusatira cyane ishaka uko yishyura, ariko abakinnyi bayo barimo Vinicius Junior uzonga FC Barcelona kenshi iyo bahuye,ahusha amahirwe menshi yabazwe.

Ku munota wa 18, Lucas Vazquez yinjiye mu rubuga rw’amahina, myugariro wa FC Barcelone, Pau Cubarsi aramugusha, umusifuzi ahita atanga penaliti yatewe na Vinicius Junior, atsindira Real Madrid igitego cyo kwishyura.

FC Barcelone yongeye kugaruka mu mukino ndetse iza gutsinda igitego ariko abasifuzi bavuga ko kitarenze umurongo nubwo amashusho yagaragazaga ko umunyezamu Lunin yawugaruriye inyuma y’umurongo.

Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

Ku munota wa 69, Fermin Lopez wa FC Barcelona yatsinze igitego cya kabiri ku mupira mwiza yahawe na Lamine Yamal,awutera mu izamu Lunin awukuramo ariko yongera kuwusubizamo ujyamo.

Nyuma y’iminota ine,Lucas Vazquez yahise acyishyura ku mupira yari ahawe na Vinicius Junior,umusanga ahagaze wenyine,myugariro Cancelo yarangaye.

Mu minota y’inyongera, Jude Bellingham yatsinze igitego cya gatatu cya Real Madrid ku mupira ukomeye yateye mu gisenge cy’izamu nyuma yo kuwuherezwa na Lucas Vazquez, intsinzi ya 3-2 itaha kwa Los Blancos.

Gutsinda uyu mukino byatumye Real Madrid igira amanota 81 ku mwanya wa mbere, irusha FC Barcelone iyikurikiye amanota 11 mu gihe hasigaye imikino itandatu y’amanota 18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa