skol
fortebet

Rudasingwa yahishuye urwibutso rukomeye afite ku mukino wa mbere ahura na APR FC

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Rayon Sports, Rudasingwa Prince, yahishuye ko yaraye adasinziriye mbere y’umukino wa mbere yakinnye yabanje mu kibuga ubwo Rayon Sports yahuraga na APR FC.

Sponsored Ad

Mu Kiganiro cya RTV KickOff, Rudasingwa Prince, yagarutse ku bihe bidasanzwe yanyuzemo bwa mbere akigera muri Rayon Sports.

Yavuze ko umunsi Guy Bukasa watozaga Rayon Sports amubwira ko azabanza mu kibuga ku mukino wa APR FC wabaye ku wa 16 Kamena 2021, yagize ubwoba bwinshi.

Ati “Yampaga inama ambwira ko na Dawidi yari muto ariko anesha Goliyati. Uriya mukino waguhindurira ubuzima. Yambwiye ko nzakina igice cya mbere, Sugira akine icya kabiri.’’

Rudasingwa yavuze ko habura umunsi umwe ngo umukino ube, atigeze asinzira kuko yaraye atekereza kuri ba myugariro, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel bari buhure.

Yagize ati “Iryo joro sinasinziriye, naraye ndeba ba myugariro ba APR FC nkibaza aho nzabaca. Narebaga amafoto n’amashusho yabo kuri Instagram. Ndasenga cyane amasengesho menshi.’’

Yavuze ko amahirwe ya mbere yo gukina mu ikipe nkuru yayabonye nyuma y’uko Sugira Ernest yari yabonye ikarita itukura.

Ati “Umwaka wanjye wa mbere wambereye mwiza. Imana yabanye nanjye.’’

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera warangiye APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 88 cyinjijwe na Ishimwe Anicet.

Rudasingwa Prince kuri ubu ari kumwe na bagenzi be muri Rayon Sports nyuma y’impanuka yagiriye mu kibuga ubwo yagonganaga na mugenzi we Myugariro wa Musanze FC, Muhire Anicet, mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium. Yajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza ya Kigali, CHUK, yitabwaho, ahita ataha.

Ati “Ndashimira Imana yangiriye ubuntu ikandinda. Ndashima abakinnyi bahise bamfata. Itsinda ry’abaganga n’abafana ba Rayon Sports bose bambaye hafi cyane. Byari biteye ubwoba ariko Imana yarahabaye.’’

Rudasingwa ni umwe mu bakinnyi bataha izamu batanga icyizere muri ruhago y’u Rwanda.

Mu rugendo rwe nk’umukinnyi ashima Kayiranga Jean Baptiste wamufashe ukuboko akamuyobora kugeza aho ageze muri Rayon Sports.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa