skol
fortebet

Udushya dutanu twakozwe n’ Abakinnyi ba ruhago, mu kibuga no hanze yacyo

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Abakinnyi ba ruhago ni bamwe mu bantu bagira abakunzi [abafana] benshi babakurikirana umunsi ku munsi. Bakora byinshi bishimisha abantu birimo ibitangaje cyane cyane iyo bari mu kibuga byagera hanze y’ikibuga byo bikaba akarusho.
Umuryango.rw wegeranyije ibintu 8 bitangaje ndetse bifatwa nk’ubuswa byakozwe na bamwe mu bakinnyi ba ruhago.
5. Ashley Cole yarashe umwana w’umunyeshuri ku kibuga cya Chelsea cy’imyitozo. Mu 2011, umunya-Cote d’Ivoire, Ashley Cole yaciwe ama-pound (£ 250,000) azira (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi ba ruhago ni bamwe mu bantu bagira abakunzi [abafana] benshi babakurikirana umunsi ku munsi. Bakora byinshi bishimisha abantu birimo ibitangaje cyane cyane iyo bari mu kibuga byagera hanze y’ikibuga byo bikaba akarusho.

Umuryango.rw wegeranyije ibintu 8 bitangaje ndetse bifatwa nk’ubuswa byakozwe na bamwe mu bakinnyi ba ruhago.

5. Ashley Cole yarashe umwana w’umunyeshuri ku kibuga cya Chelsea cy’imyitozo.

Mu 2011, umunya-Cote d’Ivoire, Ashley Cole yaciwe ama-pound (£ 250,000) azira kurasa agakomeretsa umwana w’umunyeshuri ku kibuga cya Chelsea cy’imyitozo ariwe Tom Cowan wari ufite imyaka 21 y’amavuko.

4. Charles N’Zogbia yafashwe na Police azira kwishyura umuntu akamukorera ikizamini cyo gutwara imodoka.

Uyu mugabo wakiniraga ikipe ya Wigan Athletic, muri 2010 yaje gufatwa na Police azira ko yatumye umuntu kumukorera ikizamini cyo gutwara imodoka, agakora mw’izina rye.

3.Luiz Suarez yahanywe azira kurumana no kugira ivangura ruhu.


Uyu munya Urguay ukinira ikipe FC Barcelona, ni umukinnyi uzwi cyane ariko na none abenshi bamuzi mu buryo bubi n’ubwo ari umuhanga.Yamaze igihe kinini adakina ruhago yarahanwe na FIFA kubera kuruma bagenzi be mu kibuga, ndetse hari n’igihe yahaniwe ibikorwa byivangura ruhu yakoreye umufaransa Patrice Evra.

2. Joey Borton yajugunye isigara mu maso mugenzi we, ndetse aza no guhenera abafana

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umwongereza, ntazibagirana muri 2006 ubwo yakuragamo ikabutura agahenera abafana b’ikipe yahozemo ya Everton icyo gihe yari muri Man City, ndetse na mbere yaho muri 2004, yari yajugunye isigara mu maso ya Jamie Tandy bakinanaga muri Mancester City.

1.Mario Balotelli yitwikiye inzu

Uyu mutaliyani, ubu ukinira ikipe ya Nice yo mu Bufaransa, ubwo yakinaga mu ikipe ya Manchester City yigeze kwisenyera inzu ayitwitse. Icyo gihe yakoresheje fireworks

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa