skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yasabye ikintu gikomeye abakinnyi be mbere yo kongera gukina na Bugesera FC

Yanditswe: Sunday 21, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports,Julien Mette,yasabye abakinnyi be kongera imbaraga ndetse bakibuka ko bakinira abafana benshi bikabafasha kuzasezerera Bugesera FC mu gikombe cy’Amahoro.

Sponsored Ad

Uyu mutoza yavuze ibi nyuma yi gutsinda iyi kipe mu mukino wa shampiyona ibitego 2-1 ariko yabanje kwinjizwa igitego mu gice cya mbere.

Umutoza Mette yavuze ko muri iyi minsi bagowe cyane n’imvune zitunguranye ziri gutuma batitwara neza gusa yibutsa aba bakinnyi kwemera kubabara ariko bagatsinda.

Ati “Nari nizeye neza ko nza gutsinda ibirenze uko twatsinze. Muri iyi minsi turi kurwara cyane sinzi uko nabivuga kuko hari abakinnyi bafite imvune. Manu [Emmanuel Mvuyekure] yahise na we avunika.

“Hari igihe uhita ubaza Imana kuki ibi biri kutubaho? Ubushize twatsinzwe igitego 1-0 n’abatagize icyo bakora. Gusa ibyo byose iyo wizera ibibaho mu buzima cyangwa igihe kiragera ukabinyuramo.”

Kwshyura iki gitego ndetse bakarenzaho n’ikindi, bigaragaza ko abakinnyi bagiye kwitegura neza umukino utaha nk’uko Mette yabigarutseho.

Ati “Ubu rero babonye ibyo bakoreye niyo mpamvu bigiye kubongerera imbaraga zo gutegura akandi kazi tugomba kurangiza mu minsi itatu iri imbere. Turiteguye kuko ndabizi iyi kipe niyo tuzongera tugahura. Iyo tuza no gutsindwa uyu munsi byari kutuzamura mu bundi buryo, agahinda twari kugira n’ibindi nk’ibyo.”

“Bagomba kubabara igihe batsinzwe kandi bikabongerera imbaraga. Iyo ukinira abafana benshi nk’abo dufite uba usabwa byinshi ntabwo ari kimwe no kujya gukora akazi ko mu biro. Buri gihe iyo dukinnye na Bugesera uribaza uti kubera iki bitubaho? Turakina, tugahatana ndetse tugakora buri kimwe ariko bikarangira twibaza uko bigenze. Bugesera FC iradutungura.”

Julien Mette yongeyeho ko mu mukino ukurikira azaba afite Kalisa Rashid, Mvuyekure Emmanuel na Bugingo Hakim ariko Mitima Isaac na Rudasingwa Prince bakaba batazawugaragaraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa