skol
fortebet

Zlatan Ibramovic yashyize hanze ikintu cyamutangaje muri shampiyona y’u Bwongereza

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester United, Zlatan Ibramovic, yatangaje ko kuva yatangira gukina umupira w’amaguru, ahantu hose yaciye dore ko ibihugu by’umugabane w’uburayi abigerereye, nta hantu yasanze ihangana nk’iriri mu Bwongereza kuko ngo niho umupira udategekwa n’ikipe imwe cyangwa ebyiri, aho ikipe ya nyuma yanyuma iza igatsinda iya mbere.
Ibramovic avuga ko yaciye mu bihugu byinshi ariko ya mu bwongereza utahakina utujuje ibintu bibiri by’ingenzi, udafite imbaraga z’umuburi(physical fitness) (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Manchester United, Zlatan Ibramovic, yatangaje ko kuva yatangira gukina umupira w’amaguru, ahantu hose yaciye dore ko ibihugu by’umugabane w’uburayi abigerereye, nta hantu yasanze ihangana nk’iriri mu Bwongereza kuko ngo niho umupira udategekwa n’ikipe imwe cyangwa ebyiri, aho ikipe ya nyuma yanyuma iza igatsinda iya mbere.

Ibramovic avuga ko yaciye mu bihugu byinshi ariko ya mu bwongereza utahakina utujuje ibintu bibiri by’ingenzi, udafite imbaraga z’umuburi(physical fitness) n’ubuhanga ku mupira(ball skills), mu gihe ahandi iyo ufite kimwe muri ibi ubasha kwiterera umupira wawe nta kibazo.

Ibramovic aganira na Manchester Evenining News, yagize ati" ikintu kimwe cyantangaje muri iyi shampiyona, nasanze umupira udategekwa n’ikipe imwe gusa, usanga uyu umunsi iyari iya mbere yabaye iya nyuma, bigakomeza guhindagurika gutyo gutyo, kandi n’umuvuduko wa shampiyona uri ku rwego rwo hejuru."

Yakomeje agira ati"ibi narimbiziho mbere, gusa narabishidikanyaga, nabyiteguye nsanga uko nabyumvaga ariko bimeze niy mpamvu bitangoye."

Zlatan uvuga ibi,byibuze muri shampiyona 5 zikomeye hariya ku mugabane w’Uburayi amazw gukina muri enye, uretse shampiyona y’Ubudage ahandi hose yahaciye, kuko yakinnye muri FC Barcelona muri Espagne, akina muri Juventus, Inter Millan na AC Millan zo mu Butaliyani, yakiniye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa aho yavuye yerekeza mu Bwongereza mw’ikipe ya Manchester United arimo ubu, gusa ntitwakibagirwa ko yaciye no muri Ajax yo mu Holandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa