skol
fortebet

Ikimero cya Kunda Alliance wahogoje Kenny Sol - AMAFOTO

Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye mu muziki nka Kenny Sol aherutse gusezerana mu mategeko n’umukunzi we Tunga Kunda Alliance.

Sponsored Ad

Hari ku wa 05 Mutarama 2024 ubwo umuhanzi Kenny Sol yasezeranaga mu mategeko n’umugore we Tunga Kunda Alliance. Ni umuhango wabereye mu murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mwari washyingiranwe na Kenny Sol, ntasanzwe abarizwa mu myidagaduro cyane ko imbuga nkoranyambaga ze zitari rusange ahubwo ziri "private". Ibi bivuze ko utemerewe kumukurikira atabishaka.

Kunda nk’uko yitita kuri Instagram, kugira ngo ubashe kureba amafoto ye cyangwa amashusho ye, ubanza kubimusaba maze akabyemera. Ibi ni nayo mpamvu akurikirwa n’abantu bake.

N’ubwo Kunda atigeze yigaragaza mu itangazamakuru, amakuru avuga ko akubutse mu gihugu cy’u Bushinwa ari naho yigaga.

Amakuru avuga ko n’ubwo yigaga muri iki gihugu, we na Kenny Sol bakundanye mu gihe cyashize ariko urukundo rwabo rwakomeye cyane ubwo uyu mukobwa yigaga muri iki gihugu dore ko ngo bararaga amajoro bavugana, telefoni itava ku gutwi.

Ni umukobwa w’ikimero gihogoza benshi.

Ubwiza bwa Kunda bwatumye Kenny Sol ashaka ku myaka 27

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa