skol
fortebet

Kigali Boss Babes bavuze birambuye ku gitaramo cyabo kiri bunerekanirwemo filime

Yanditswe: Friday 29, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda rya Kigali Boss Babes ryatangaje ko mu gihe habura amasaha macye bagakora ibirori bise “KBB Elegance Party” bazamurikiramo filime igaruka ku buzima bwabo, amatike ya Miliyoni 5 Frw yamaze gushira ku isoko, ndetse ko n’amatike ya Miliyoni 3 Frw hasigaye macye.

Sponsored Ad

Babitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Ukuboza 2023, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyabereye kuri B-Hotel i Nyarutarama.

Umushabitsi akaba n’umukinnyi wa filime, Isimbi Alliah [Amb.Alliah Cool], yavuze ko ibi birori byabo bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2023, kandi ko babiteguye bashingiye ku kuba hari filime mbarankuru ku buzima bwabo (Reality Tv Show) bashaka kuzamurika ku mugaragaro.

Yavuze ati "Dufite ’reality Tv Show’ rero ni muri urwo rwego twatekereje gushyira hanze integuza y’iyi filime, ariko kugira ngo nk’abantu, abafana cyangwa abandi, turavuga tuti tugomba gutegura ikintu kizaduhuza n’abafana, abavandimwe, abanyabirori kugira ngo tuzishimane."

Yunganirwa na Queen Douce uvuga ko bateguye ibi birori nyuma yo kureba muri imwe mu mishinga bafite muri Kigali Boss Babes bakanzura gutegura ibirori bizahuza abafana babo, kandi bakanabamurikira filime yabo ya mbere.

Douce yavuze ko iriya filime ku buzima igaragaza muri rusange ubuzima bwabo bwite kandi bwa buri munsi abantu batamenye. Ati "Twatekereje ko byafasha urubyiruko cyane cyane urukoresha imbuga nkoranyambaga...Twakoze ’Reality Tv Show’ kugira ngo twerekane ko ubuzima bw’iraha tubamo, hari aho byaturutse."

Alliah Cool yavuze ko mu gihe bari kwitegura gukora iki gitaramo [cyatewe inkunga na Skol], amatike ya Miliyoni 5 Frw yamaze gushyira ku isoko, ndetse n’amatike ya Miliyoni 3 Frw hasigayemo imwe.

Ati "Amatike ya Miliyoni 5 Frw yarashize, andi makuru mfite nakiriye mu kanya ni uko na tike za Miliyoni 3 Frw hasigaye imwe."

Yavuze ko filime mbarankuru ku buzima bwabo bayikoze mu rwego rwo kugaragaza intambwe bateye mu buzima bwabo no gutinyura abana b’abakobwa kugira ngo babone ko ubuzima babamo ari ubusanzwe.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Alliah Cool yavuze ko iyi filime mbarankuru ku buzima bwabo, bayishoyemo amafaranga menshi, kandi ko bayikoreye mu bihugu bitandukanye.

Yirinze kuvuga niba iyi filime baratangiye kuyikora mbere y’uko Isimbi Model ava mu itsinda. Ati "Urumva nawe abanyamafaranga [Abajejetafaranga]."

Yavuze ko batangiye ibiganiro na Netflix, ndetse na Show Mass, aho iyi filime mbarankuru izajya inyura. Ariko kandi avuga ko amahirwe menshi ari kuri Show Mass kuko ariyo iri kubaha amafaranga menshi.

Alliah Cool ati "Turacyari mu biganiro na Netflix ndetse na Show Mass ariko cyane cyane ibyo duha amahirwe ni Show Mass na Trace. Show Mass ni yo yatwegereye mbere ariko kubera uburyo tubona filime yacu imeze, twanga guhita dufata icyemezo cyo gukorana nabo, kandi wenda hari abandi baduha amafaranga arenze ayo bo bashaka kuduha." Yavuze ko iyi filime ari umushinga mugari bazajya bakoraho buri gihe mu buryo bw’uruhererekane.

Ni ubwa mbere, Kigali Boss Babes bateguye igitaramo cyangwa se ibirori byabo. Ni nyuma y’amezi atandatu ashize bahuje imbaraga mu rugendo rugamije kumenyekanisha ibikorwa byabo, birimo na filime mbarankuru izagaruka ku rugendo rw’ubuzima bwabo.

Kigali Boss Babes yagarutsweho cyane mu itangazamakuru, buri wese yibaza ku mikorere yabo, ariko bagaragaye cyane mu bitaramo n’ibirori batumiwe.

Iri tsinda rivuga ko iki gitaramo cyabo bise ‘The KBB All Black Party’ kizabera mu busitani bwa Century Park i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ni hamwe mu hantu hazwi hakunze gusohokera ibyamamare mu mpera z’icyumweru.

Kwinjira ni ukwishyura akayabo. Mu myanya isanzwe (Earl Birds) ni 30,000 Frw, mu gihe uzagura itike ku munsi w’ibi birori ari ukwishyura 50,000 Frw.

Bavuze ko ku meza ya ‘Premium’ ari ukwishyura Miliyoni 5 Frw, ku meza azwi nka ‘Diamond’ ni ukwishyura Miliyoni 3 Frw, ku meza ya ‘Gold’ ni ukwishyura Miliyoni 2 Frw naho ku meza ya ‘Sliver’ ni ukwishyura Miliyoni 1 Frw.

Uraranganyijwe amaso ku mafoto anyuranye yagiye asohoka ya buri umwe ugize itsinda rya Kigali Boss Babes ubona ko ari abagore/abakobwa b’ikimero. Kandi bagaragara mu buzima bw’abanyamafaranga koko!

Mu kiganiro na Kiss Fm, Queen La Douce yigeze kuvuga ko basanzwe ari inshuti z’igihe kirekire, ku buryo ubwo mu minsi ishize basohokeraga hamwe mu hantu muri Kigali, bifata amashusho na telefoni zabo baganira, basangira ari bwo bagize igitekerezo cyo gushinga iri huriro.

Yavuze ko bakimara kwiyemeza gushinga ihuriro bahise bafungura konti ya Instagram. Camilla Yvette uri kubarizwa mu muhanga niwe wazanye izina rya ‘Kigali Boss Babe’ baryemeranyaho bose, hanyuma babona kubitangaza.

Uyu mugore yunganirwa na Isimbi Alliance uvuga ko ‘turi inshuti z’igihe kirekire’. Isimbi yavuze ko ‘Dukorana Business twiyemeza kugira icyo twakorana cyadufasha natwe kikatugirira akamaro’.

Kigali Boss Babes yashinzwe muri Mata 2023 isanzwe ibarizwamo: Gashema Sylvie, Queen Douce, Christella, Camille Yvette, Ishimwe Alice [Alice La Boss] na Alliah Cool.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa