skol
fortebet

Miss Aurore uri mu munyenga w’urukundo yateye imitoma umukunzi we anamwifuriza isabukuru nziza - AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Miss Rwanda 2012 Aurore Kayibanda umaze iminsi myinshi yerekana ko yanyuzwe n’umukunzi mushya yungutse, yafashe umwanya amwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Sponsored Ad

Mu butumwa yasangije abamukurikira yifashishije amagambo meza y’urukundo azwi nk’imitoma, Miss Aurore atakagiza umukunzi we.

Yateruye agira ati ”Umunsi mwiza w’amavuko ku mugabo w’ubuzima bwanjye, Imana ihe umugisha imirimo y’amaboko yawe, intambwe zawe hejuru ya byose umutima wawe w’igikundiro n’ubugwaneza. Uzarambe kugira ngo uzabone ibyo wifuje kubona mu buzima bwawe bwose. Ndagukunda kandi mpora nishimira kubaho kwawe buri munsi.”

Mu gusoza ubu butumwa kandi yagaragaje ko barimo no kwizihiza umwaka bamaze bari mu munyenga w’urukundo ndetse Miss Aurore akambikwa impeta n’uyu mukunzi we.

Miss Aurore Kayibanda yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012 aza kandi gukomeza kwambara ikamba no mu mwaka wa 2013 kugeza ryegukanwe na Akiwacu Colombe mu mwaka wa 2014. Umwaka urashize Miss Aurore Kayibanda yungutse urukundo rushya Miss Aurore Kayibanda yashimiye Imana yamuremeye umugabo w’ubuzima bwe Urukundo ruraryoshye mu buzima bwa Miss Aurore Kayibanda wabaye Miss Rwanda 2012.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa