skol
fortebet

Miss Mutesi Aurore ashengurwa n’urupfu rwa musaza we

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore, avuga ko nubwo musaza we rukumbi yatabarutse ariko roho ye itapfuye kuko ahora aza mu ntekerezo ze.
Mu ntangiriro z’Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hirwa Henry yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Uburasirazuba.
Yabaye inkuru igoranye kwakira kuri benshi haba abavandimwe be, umuryango, inshuti ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange dore ko yari umwe mu basore bagaragazaga ejo hazaza heza (...)

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2012, Mutesi Kayibanda Aurore, avuga ko nubwo musaza we rukumbi yatabarutse ariko roho ye itapfuye kuko ahora aza mu ntekerezo ze.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2012 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hirwa Henry yitabye Imana arohamye mu kiyaga cya Muhazi mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yabaye inkuru igoranye kwakira kuri benshi haba abavandimwe be, umuryango, inshuti ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange dore ko yari umwe mu basore bagaragazaga ejo hazaza heza mu itsinda rya KGB(Kigali Boyz).

Nyuma y’imyaka hafi ine Henry atabarutse, Miss Aurore avuga ko yabuze hari ibyishimo yabuze muri we ariko nanone yizeye ko bazongera kubonana.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa instagram, kuri uyu wa Kane tariki ya mbere, Nyampinga Aurore yongeye kugaragaza urukumbuzi afitiye musaza we ndetse amusabira iruhuko ridashira.

Ati " Ruhukira mu mahoro wowe nakunze...Twese turagukumbuye, turagukunda cyane."

Yungamo ati " Igihe twese tuzapfa, Imibiri yacu ntizaba ikiri kumwe natwe ariko Roho ntipfa. Benshi bashobora kwiberaho mu buzima bw’umunezero batembera kubera ko bafite ubwoba abandi bakaguma ku ivuko ariko twe urukundo rwacu ntirutwemerera kubasiga."

Hirwa Henry Wow yatabarutse afite imyaka 27 y’amavuko. Yavukiye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi tariki 6 Kamena 1985, ku babyeyi be Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive bamubyaranye n’abakobwa bane barimo na Miss Rwanda 2012; Mutesi Kayibanda Aurore, aba bakobwa bakaba ari nawe musaza wabo rukumbi bagiraga.

Miss aurore avuga ko hari ibyishimo avutswa no kubura musaza we

Yatabarutse tariki ya mbere Ukuboza 2012 ahagana mu masaha y’igicamunsi. Yari umusore wari uzwiho ubuhanga, kwicisha bugufi, kuba umunyarwenya no kugira urugwiro, yaguye mu kiyaga cya Muhazi aho yari yagiye gutemberera n’inshuti ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa