skol
fortebet

Nyuma yo kwibaruka umunyamakuru Cyuzuzo yavuze ibibazo yahuye nabyo

Yanditswe: Friday 22, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Muri Kamena mu 2023 nibwo umunyamakuru wa Kiss Fm akaba n’umwe mu bakora ikiganiro cya Televiziyo Rwanda, Ishya, Cyuzuzo Jeanne D’Arc yibarutse imfura ye.

Sponsored Ad

Iyo yari inkuru nziza ku bakunzi b’uyu munyamakuru n’umugabo we Niyigaba Thierry Eric bakoze ubukwe mu Ugushyingo 2022.

Hari hashize igihe Cyuzuzo ari mu kiruhuko cyo kubyara, atumvikana kuri Kiss Fm atanagaragara mu kiganiro Ishya. Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023 yongeye kumvikana kuri Kiss Fm.

Yagarutse mu kiganiro ‘Midmoring’ akorana na mugenzi we Antoinette Niyongira, ari naho yagarutse ku rugendo yanyuzemo mu gihe yabyaraga umwana we w’imfura.

Muri iki kiganiro Cyuzuzo yavuze ko atigeze amenya ko azabyara abazwe kuko yumvaga mu mibiri nta bibazo yari afite.

Ati “Ntabwo narinzi ko aribyo nzakenera kuko numvaga nta kibazo mfite mu mubiri, kugeza igihe bambwiriye bati cyereka niba ushaka gupfa n’umwana agapfa mwese tukababura, ubundi nta bundi buryo bwashobokaga atari ukumbaga.”

Yakomeje avuga ko igihe yabagwaga bitari byoroshye ariko abaganga n’umugabo we bamubaye hafi

Ati “Ku kubaga ukanuye biba bitangaje ntabwo uba uri kubabara ariko uba uri kubyumva ko hari ikintu kiri kukubaho, ukumva barafungura bagakuramo impyiko zawe, bagakuramo umwana bakongera kuzisubizamo neza.”

Yakomeje ati “Buriya ntabwo uba ugomba gusinzira baguma bakuvugisha, umuganga aba ahangana no kukuramira n’umwana, umuganga yarampamagaraga n’umugabo yari ahari yambaye hafi, yari yicaye aho akajya amvugisha.”

“Nkajya ngenda, nkagaruka nkagira ngo maze nk’isaha kumbe maze nk’umunota umwe ngiye ndi kugaruka, ntabwo bishimishije ahubwo biteye ubwoba ariko bamuteruramo nkumva arize uhita utuza ukumva uruhutse mu mutima ukavuga uti ntacyo ibindi ubwo tuzabyitaho.”

Yaboneyeho umwanya wo gushimira abaganga bamwitayeho we n’umwana bakaba bazima.

Ati “Abaganga banyitayeho bari babizi ndabashimira bagerageje kukwitaho n’umwana, urabizi igihe byamaze n’umuhangayiko twarimo.”

Cyuzuzo amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru, aho yakoreye ibitangazamakuru birimo Radio 10 yamazeho imyaka itatu, kuva mu 2012 kugeza 2015, ahava yerekeza ku Isango Star, akomereza kuri Royal FM mu 2016 none ubu akorera Kiss FM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa