skol
fortebet

The Ben n’umugore we bakiriwe nk’abami i Bujumbura [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu masaha y’igicamunsi yo kuri uyu wa Gatatu 27 Nzeri 2023, nibwo Umuhanzi The Ben n’umugore we Pamella basesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura cyitiriwe Melechior Ndadaye , maze yakirwa nk’umwami n’Abarundi bamwereka urukundo.

Sponsored Ad

The Ben wanditse amateka yo kwakirwa mu buryo budasanzwe akigera ku kibuga mpuzamahanga kitiriwe Melechior Ndadaye hari ababuze uko batahana amashusho mu bitangazamakuru byari byabohereje.

Bahisemo kwiyambaza igiti cyari inyuma y’aho The Ben yabarizwaga n’itangazamakuru. Yakiriwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura. The Ben ageze mu muhanda werekeza kuri Hotel yitwa Olivia yegereye ahatuye Perezida Evariste Ndayishimiye yasohoye umutwe mu modoka agenda asuhuza abari buzuye umuhanda.

Yatangiye kugenda atanga amafaranga ku bantu bari baje kumushagara kugeza ubwo imidoka zabaye myinshi kubera ubwinshi bw’abashakaga kumureba.

Olivia Hotel ifite inyenyeri 5, The Ben ari kuraramo we n’umugore we Miss Uwicyeza Pamella , icyumba cy’abafite amafaranga"Presidential Suites" gihagaze $2500 ku ijoro. Mu marundi ni Miliyoni zisaga 7. Icyumba cya make ni $120.

The Ben ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Big Fizzo na Sat B b’i Burundi, DJ Diallo, DJ Lamper, Bushali, Babo na Shemi bazaturuka i Kigali na Romy Jons usanzwe ari DJ wa Diamond hakiyongeraho Lino G, umusore uri kuzamuka neza mu muziki w’u Burundi.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa