skol
fortebet

The Ben yasubije abantu bakomeje kwitambika imbere ye ku bera Ishyari

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe habura iminsi micye ngo Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben ataramire i Burundi , yahaye gasopo abari mu mipango yo kumwicira igitaramo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi The Ben yishyuwe amafaranga Miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo age gutaramira i Burundi, hahise hatangira gukwirakwira amakuru avug koAhari abantu bashaka ko iki gitaramo kitaba bivugwa ko ari abamufitiye ishyari.

Gusa ariko ibyo byose byavugwaga, Umuhanzi The Ben we yari yiturije ntacyo bimubwiye ndetse ariko anakomeza kwikorera no kwitegurira igitaramo cye bucece.

Abantu batandukanye bakomeye mu myidagaduro bakomezaga bagenda bagaruka kuri iki gitaramo uyu muhanzi agiye gukorera i Burundi bivugwa ko hari abashobora kuba bari kukigera amajanja ngo kitazagenda neza.

Barasengera igitaramo cya The Ben ngo kizagende neza

Ejobundi ku rukuta rwa X( Yahoze yitwa Twitter) abantu bakomeye bakoresha uru rubuga bazwi nka" Big Fishes", cyangwa se bakurikiranwa cyane kuri uru rubuga, ubwo bari kuri "Space" bagarutse ku bugambanyi buri gukorwa kugira ngo iki gitaramo kitaba, bavuga ko hari abantu babiri inyuma batifuza ko iki gitaramo cyagenda neza, benshi babishyira mu majwi bavuga ko biri guterwa n’amashyari.

Umuhanzi The Ben anyarukiye ku rukuta rwe rwa TikTok agira ati" Ntabwo wandwanya ngo unsinde nicyo nakubwira. Ndagukunda Burundi.

Nagira ngo menyeshe buri wese uri inyuma y’ibi byose ko iyo mitwe yanduye gusa ko ntacyo yadukoraho na gito,mu Rwanda nta muntu uzigera aturwanya ngo adutsinde".


Amagambo ya The Ben abwira abashaka kwica igitaramo cye

Aya magambo k’umuntu wese usanzwe akurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda, ahita amenya ko icyo ashaka gusobanura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa