skol
fortebet

Umuhanzi Bosco Nshuti ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ye

Yanditswe: Friday 08, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bosco Nshuti uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yibarutse imfura ye na Tumushime Vanessa baherutse gukora ubukwe.

Sponsored Ad

Uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu saa Tatu zuzuye z’ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 7 Nzeri 2023.

Imfura ya Bosco Nshuti na Tumushime Vanessa yavukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biri i Kanombe. Bamwise Ihirwe Nshuti Palti. Izina Palti risobanuye ko Imana ibatura.

Bosco Nshuti aganira na IGIHE ducyesha iyi nkuru yatangaje ko avuze ko afite ishimwe rikomeye ku mutima we, anashimangira ko umwana na nyina bameze neza.

Ati “Ndashimira Imana kuko ari urukundo. Byose iduha ni ubuntu bwayo kandi ndayishimira ko yampinduriye izina ubu nkaba ngiye kwitwa umubyeyi.”

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Bosco Nshuti n’umugore we bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itari mike bari bamaze bakundana. Ku wa 30 Ukwakira 2022 ni bwo uyu muhanzi yerekanye umukunzi we ubwo yari mu gitaramo cye yise ‘Unconditional Love’ yakoreye ahazwi nka Camp Kigali. Yagihuriyemo n’abahanzi barimo Alarm Ministries, Alex Dusabe, James & Daniella, Joshua Ishimwe [Josh] ndetse na Deejay Spin wavanze imiziki.

Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu basengera muri ADEPR. Anaririmba muri New Melody no muri Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke.

Ni umuhanga mu myandikire n’imiririmbire, watangiye kuririmba kera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015.

Izina rye rizwi cyane mu bihangano bitandukanye bihembura imitima ya benshi birimo "Ibyo Ntunze", "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n’ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y’Imana", "Ni muri Yesu" n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa