skol
fortebet

Vumilia Aline wakiniye Amavubi y’abagore yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi Vumilia Aline wakunzwe cyane muri ruhago y’u Rwanda, by’umwihariko mu ikipe y’igihugu y’abagore yitabye Imana we n’umwana ubwo yabyaraga.

Sponsored Ad

Iyi nkuru y’incamugongo, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, bivugwa ko uyu mubyeyi wari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaguye kwa muganga ari kubyara .

Ni urupfu rwamuhitanye ari kumwe n’umwana we yari agiye kwibaruka, ruza rukurikiye urwa 2019 ubwo yatakazaga umuvandimwe we, Kitumaine Diane, na we wari umukinnyi wa ruhago.

Aba bose bakomoka mu muryango wa Tindo watanze abakinnyi benshi mu mupira w’Amaguru mu Rwanda barimo na Mwemere Ngirinshuti wakanyujijeho muri APR FC, AS Kigali, Police FC, ATRACO FC na Bugesera FC.

Vumilia Aline witabye Imana, yakiniye AS Kigali WFC, APAER WFC, Kabuye WFC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa