skol
fortebet

Wiz Khalifa yabwiye Kanye West kunywa urumogi akava mu Bitaro

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Umuraperi Wiz Khalifa yagiriye inama Kanye West ugiye kumara hafi ibyumweru bibiri ari mu bitaro yo kunywa urumogi kugirango ave mu bitaro yikomereze gahunda ze harimo no gusubukuru urugendo rw’ibitaramo yasubitse yise ‘Saint Pablo Tour’.
Kanye West ari mu bitaro byo mu mujyi wa Los Angeles, yagize ikibazo cyo kugira umujinya uherekejwe n’uburakari bwo kwita bamwe mu nshuti ze magara nka Jay z n’umugore Beyonce ko ari abagambanyi nyuma y’uko yabanze kumusura ubwo umugore yafatirwagaho imbuga (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Wiz Khalifa yagiriye inama Kanye West ugiye kumara hafi ibyumweru bibiri ari mu bitaro yo kunywa urumogi kugirango ave mu bitaro yikomereze gahunda ze harimo no gusubukuru urugendo rw’ibitaramo yasubitse yise ‘Saint Pablo Tour’.

Kanye West ari mu bitaro byo mu mujyi wa Los Angeles, yagize ikibazo cyo kugira umujinya uherekejwe n’uburakari bwo kwita bamwe mu nshuti ze magara nka Jay z n’umugore Beyonce ko ari abagambanyi nyuma y’uko yabanze kumusura ubwo umugore yafatirwagaho imbuga ari mu gihugu cy’u Bufaransa.

Wiz Khalifa inshuti magara ya Kanye West yamubwiye ko ibyumweru bizarenga bibiri mu gihe cyose yaba atanyweye urumogi ngo asubire ku murongo. Uyu muraperi avuga ko urumugi rwafasha Kanye West kureka umujinya ndetse n’ihungabana yagize rigashira.

Wiz khalifa wakoze indirimbo ’See You Again’ yabwiye TMZ ko Kanye West akeneye gutumura kurumugi kugiranga ave imbere yabaganga. Ati " Ndabizi neza akeneye kurya kuri byabyatsi byacu [Urumogi]. Anywe kuri Marijuana...Arebe ko bitagenda neza agatangira kwikorera akazi ke."

Kanye West yabwiye na Wiz Khalifa kunywa urumugo kugirango ave mu bitaro

West amaze icyumweru arwariye mu bitaro bya Ronald Reagan UCLA Medical Center biri mu Mujyi wa Los Angeles aho yajyanywe tariki ya 21 Ugushyingo 2016.

Yagombaga gusezererwa kuwa 28 Ugushyingo 2016 ariko abaganga bamutegeka ko agomba kuhaguma mu gihe abamurwaje barimo umugore we Kim Kardashian n’umuryango we bari basabye ko ahabwa uruhushya akajya mu rugo gukurikiranwa n’abaganga be bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa