skol
fortebet

Kiyovu Sports yagaruye Niyonzima Olivier ’Seif’ ngo ayifashe guhangamura APR FC

Yanditswe: Saturday 20, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier Seif wari wahagaritswe imikino yose isigaye ya Shampiyona, akaza gusaba imbabazi, yagarutse mu kibuga mu mwambaro w’iyi kipe yiteguye gucakirana na APR mu mukino ushobora gutuma iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda irarana Igikombe.

Sponsored Ad

Guhera tariki ya 10 Werurwe ni bwo Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports FC yahagaritse Niyonzima ‘Seif’ imikino itandatu ya Shampiyona yari isigaye ngo umwaka w’imikino urangire.

Mu minsi ishize,uyu yandikiye ikipe asaba imbabazi none byarangiye imugaruye nubwo yabuze Cherif Bayo wasabye ko batandukana.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, imbere ya ba myugariro, ntiyakiniye Kiyovu Sports mu mikino iheruka kubera ibyo bihano bishingiye "ku myitwarire idahwitse."

Kiyovu Sports yatangaje ko Niyonzima yagarutse mu myitozo ndetse arakina na APR FC muri shampiyona.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024, APR FC irakira Kiyovu Sports saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium mu mikino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona.

Kugeza ubu, APR FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 60 aho irusha Rayon Sports iyikurikiye 12, bityo ikaba ikeneye inota mu mpera z’icyumweru, ikegukana igikombe cya gatanu cya shampiyona kikurikiranya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa