skol
fortebet

Akon agiye kubaka umujyi umwitirirwa bazajya bakoresha amafaranga yihariye

Yanditswe: Tuesday 14, Jan 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam uzwi cyane nka Akon yatangaje ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Senega ko agiye kubaka umujyi wa Akon City,uzaba ufite ikibuga cy’indege,ucanirwa n’imirasire y’izuba ndetse ukoresha ifaranga ryihariye.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi wakunzwe cyane ku isi,ahanze amaso mu ishoramari aho yiyemeje kubaka uyu mujyi umwitirirwa mu gihugu cye cy’amavuko.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Akon yatangaje kuri uyu wa mbere ati “Maze gusinya amasezerano yo kubaka Akon City muri Senegal.Twiteguye kubakira mu minsi iri imbere.”

Akon yatangaje bwa mbere ko azubaka uyu mujyi we mu mwaka wa 2018 kuri hegitari zisaga 809.3713 [Kilometero kare 8.093713] mu butaka yahawe na perezida wa Senegal,Macky Sall.Uyu mujyi yavuze ko uzakoresha ifaranga ryitwa Akoin.

Akon wageze US afite imyaka 7 yagize ati "Ndashaka guhindura Africa.Ndamutse ngendeye mu nzira yanjye,Africa yahinduka nka US."Uyu mugabo ahanze amaso mu bucuruzi kurusha umuziki muri iyi minsi.

Akon yatangiye kwamamara muri 2004 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Locked Up” yaohotse kuri abum ye ya mbere Trouble.

Akon yahise azamuka mu muziki kubera ijwi rye ryiza bituma yumvikana mu ndirimbo zirenga 300 ndetse agira indirimbo 35 zaje muri Billboard Hot 100.

Akon mu muziki amaze kugira album 6 ziriho indirimbo nyinshi yikoreye ku giti cye.Yakoranye n’ibyamamare nka Michael Jackson, Snoop Dogg, Lionel Richie, Leona Lewis, Sean Paul, na Whitney Houston.

Ibitekerezo

  • Uyu musore arakize kabisa.Tekereza kubaka umujyi wawe.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" ,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa