skol
fortebet

Alpha Rwirangira n’umugore bakiriye imfura yabo nyuma y’ukwezi kumwe bashyingiranwe

Yanditswe: Sunday 04, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Alpha Rwirangira n’umugore we Umuziranenge Liliane, baherukaga kurushinga bari mu byishimo bwo kwakira umwana w’imfura wabo w’umukobwa.

Sponsored Ad

Ibi ni ibyishimo byiyongera mu byo barimo mu kwezi gushize ubwo bakoraga ubukwe bakemeza ko bagiye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Abinyujije kuri Instagram,Alpha Rwirangira yasangije abamukurikira ifoto y’uruhinja yemeza ko ari umwana we.

Ati “Urakoze Mana ku bw’umugisha w’iyi mfura uhaye umuryango wa Rwirangira. Imana irakora.”

Alpha Rwirangira yahamije ko uyu mwana we w’imfura ari umukobwa amwita Princess Irebe Rwirangira.

Alpha Rwirangira n’umufasha we bibarutse imfura nyuma yo gukora ubukwe tariki 22 Kanama 2020. Mu mafoto y’ubukwe bashyize hanze yagarakazaga ko Liliane Umuziranenge akuriwe.

Alpha Rwirangira amaze iminsi ashyira ku rubuga rwa YouTube, amashusho avuga u iby’inkuru y’urukundo rwe n’umugore we kuva bakiri bato kugeza biyemeje kubana akaramata.

Alpha Rwirangira yamenyekanye mu ndirimbo nka Come to me,Songa mbele,Yamungu,Amashimwe,Yes,Questions,n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa