skol
fortebet

Amabaruwa y’urukundo ya Tupac n’ikamba rya Notorious B.I.G byaguzwe akayabo

Yanditswe: Wednesday 16, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikamba ryambawe ubwo Notorious B.I.G yifotoje mbere gato y’uko yicwa, n’amabaruwa y’urukundo ya Tupac Shakur akiri ingimbi, ku wa kabiri nijoro byaguzwe muri cyamunara i New York.

Sponsored Ad

Iryo kamba ryaguzwe US$594,750 (ni hafi miliyoni 580 mu mafaranga y’u Rwanda) nk’uko bivugwa na kompanyi y’ubucuruzi ya Sotheby’s yarigurishije.

Mu kwezi gushize, Sotheby’s yari yabariye iri kamba ryonyine agaciro kari hagati ya US$200,000 na US$300,000, none ryaguzwe hafi inshuro ebyiri z’ayo batekerezaga.

Biggie yambaye iri kamba iminsi itatu gusa mbere y’uko araswa ari mu modoka agapfa tariki 09/03/1997, yari afite imyaka 24.

Amabaruwa y’urukundo umuhanzi w’icyamamare Tupac Shakur yandikiye umukobwa bakundanaga biga ku ishuri ryisumbuye ry’i Baltimore, yo yaguzwe $75,600 (arenga miliyoni 73 mu manyarwanda).

Mu nzu ya cyamunara, aya mabaruwa yari yiswe ko "aryoshye mu bihe bigoye" nk’uko bivugwa na televiziyo CNN.

Mu itangazo ryasohowe na Sotheby’s, iyi kompanyi ivuga ko ririya kamba rya Biggie n’amabaruwa ya Tupac bitanga "ishusho yimbitse, mu buryo bwabyo, y’aba bantu mu bundi buryo batazwi muri rubanda".

Iyi kompanyi ivuga ko kuba ibi bintu byaguzwe kuri ako gaciro ari "ikimenyetso cy’ingufu hip-hop yatangiranye n’uburyo yamamaye nyuma".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa