skol
fortebet

Amatorero y’abana bato yatangiye guhabwa rugari mu bitaramo byo kwimakaza umuco nyarwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Dec 2019

Sponsored Ad

Mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cya mbere cyahuje amatorero y’abakiri bato cyiswe “Isangano ry’ingemwe z’umuco” cyahuje abana bato guhera ku myaka 7 kugeza kuri 14 baturutse mu matorero y’abakiri bato yaturutse mu ntara zose z’u Rwanda.

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gutegura itorero ry’igihugu ry’ejo hazaza no kurushaho kwimakaza umuco nyarwanda mu bana bato,Minisiteri y’umuco,urugaga rw’imbyino nyarwanda ndetse n’umugi wa Kigali bateguye igitaramo cyahuje abana bato baturutse hirya no hino mu Rwanda mu rwego rwo kubakundisha umuco nyarwanda ndetse no kubategurira ejo hazaza.

Umuyobozi w’urugaga rw’amatorero y’imbyino za Kinyarwanda mu Rwanda,Murayire Protais yatangarije abanyamakuru ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gutegura ejo hazaza h’umuco nyarwanda ndetse no kurushaho gukundisha abakiri uyu muco.

Yagize ati “Akenshi mu matorero yacu tuyasangamo abantu bakuru ndetse n’abana bakuze guhera ku myaka 15 ariko uko umuco wacu ugenda ukura n’abayarimo baragenda bakura rimwe na rimwe umuntu akaba yabyinaga,ejo agashaka, akabisigira abatoya.Twararebye dusanga ikintu cya mbere dukwiriye gushyira imbere ari abana bato bakiri mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo uyu muco tuwubasangize bawige bakiri bato,bazajye kugera igihe cyo gukura bamaze kubimenya neza n’agaciro kabyo.”

Ku bijyanye n’iki gitaramo,Murayire yavuze ko bashaka ko cyakwira hose ndetse kikaba ngarukamwaka n’ababyeyi bakarushaho gushyigikira abana babo.

Yagize ati “Hashize imyaka isaga 2 hirya no hino baratangiye gutoza abana bato guhera ku myaka 7.Birakorwa mu matorero yacu hirya no hino,bigakorwa mu rwego rw’urukerereza mu biruhuko.Dufite amatorero amaze kugira abana bato mu buryo buhoraho.Icyari kibuze uyu munsi,ni bya bikorwa abana batozwamo byo kwiga kubyina Kinyarwanda,byo kwiga umuco wacu,guhamiriza no kuvuza ingoma za Kinyarwanda,ese ni gute bishobora kujya ku mugaragaro ababyeyi hirya no hino bakabona icyo abana babo bitoza.Twifuza ko kiba igikorwa kizajya gihuza aba bana,bahane ubunararibonye bw’ibyo bize ariko nibinashoboka kibe ngarukamwaka.”

Murayire yavuze ko ibi bitaramo bizategurira amatorero atandukanye ababyinnyi b’abahanga bazakomeza gusigasira umuco nyarwanda aho yasabye ababyeyi gushyigikira abana babo ndetse n’amatorero yo hirya no hino mu gihugu akagira umuco wo gushinga abato baryo [junior].

Umuyobozi wungirije akaba n’umutoza w’itorero Garuka urebe ryo mu karere ka Rwamagana,Kubwimana Cyprien,yatangaje ko iyi gahunda yo gutegura ibitaramo by’abana bato izatanga umusaruro kuko abana bagiye kugaragaza impano zabo binatume barushaho gukunda umuco wabo.

Yagize ati “Twari tumeze nk’umwana watahanwe mu nzu kuko tukiri muri Minisiteri ya siporo n’umuco wasangaga tumeze nk’umwana umugore yatahanye mu nzu kuko ntiyitabwaho.Waragendaga aho ukomanze ukumva ntibakumva neza ariko turavuga ngo amatorero y’imbyino gakondo twashyira hamwe tugakora igitaramo kigakangura abandi bakabona icyo umuco wacu ubitse.Twiteze ko ibi bitaramo bizereka abanyarwanda ko umuco nyarwanda ari mwiza,bitume bawukunda kurusha uko byari bimeze.”

Uyu mutoza utoza abana 127 kuva ku myaka 4 kugeza kuri 14,yavuze ko imbogamizi bahura nazo bitewe n’umuvuduko w’iterambere ari umuco mvamahanga ugenda ushaka kumira umuco nyarwanda yaba ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bigatuma bamwe mu babyeyi babikundisha abana babo,bakababuza kwitabira imyitozo y’imbyino gakondo.

Nice Nadia w’imyaka 10 ubyina mu itorero ryitwa Inkubito y’abato yavuze ko ibi bitaramo bizabafasha nk’abana bato kugera ku rwego rwo hejuru nabo bakazahagararira u Rwanda mu mahanga.

Yagize ati “Ibi bitaramo bizamfasha kugera ku rwego rwo hejuru mbe nabasha guhagararira igihugu mu mahanga.”

Uyu mwana muto yavuze ko ababyeyi be aribo bamukundishije kubyina Kinyarwanda ndetse intego ye ari ukurushaho gukora imyitozo kugira ngo azabashe guteza imbere impano ye.Nadia yasabye abandi bana bato ko nabo batangira kujya bitoza kubyina Kinyarwanda.

Iki gitaramo cyabereye Camp Kigali,cyitabiriwe n’abantu benshi biganjemo ababyeyi b’aba bano bato bari baje kubashyigikira.

Mu minsi ishize,abana bato bo mu itorero ryitwa Intayoberana babashije kwitwara neza,bahesha ishema u Rwanda mu marushanwa ya East African Got Talent begukana umwanya wa kabiri.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa