Kigali
startimes

Big Fizzo yari agiye gufatwa ku ngufu

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 15 December 2019 Yasuwe: 3195

Big Fizzo ngo yahakuwe n’ingufu ze, naho ubundi yari afashwe ku ngugu, gusa ntiyashatse gutangaza uwari amufashe ku ngufu hamwe n’igihugu yabereyemo.



Mugani Desiré benshi bazi nka Big Fizzo nawe ngo yigeze guhura n’ikibazo cyo gushaka gufatwa ku ngufu nk’uko aheruka kubitangariza itangazamakuru ryo mu Burundi.Ni kiganiro aheruka kugirana n’imwe mu muri Televiziyo yo mu Burundi,gusa ntiyashatse kuvuga igihe byabereye, aho byabereye n’uwashatse kumuhohotera ariko yavuze ko gushaka gufatwa ku ngufu byabaye mu gihe yari mu gikorwa cyo kuririmba.

Mubyo yabashije gutangariza iyi televiziyo ni ibihugu 2, aho avuga ko bamutumiye kuririmba, noneho ngo abantu bashaka gukora ibyo batari bumvikanye, ariko basanga nawe abarusha imbaraga.

Big Fizzo ni umwe mu bahanzi b’Abarundi bazwiho gukora cyane kandi banakunze gutumirwa mu bitaramo mu bihugu bitandukanye birimo abarundi cyo kimwe n’abanyarwanda, aho twavuga ibihugu bigize umugabane w’u Burayi, Amerika, hamwe na Canada, n’igihugu cya Afrika y’epfo, tutibagiwe Congo, U Rwanda n’Ubugande.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ya mashusho ya Kayitare Wayitare Dembe yakoreshejemo abakobwa bambaye...

Ubushize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga uburyo Kayitare Wayitare Dembe...
1 July 2020 Yasuwe: 4202 0

Beyonce yashimiye abigaragambya muri US abasaba kuzashishoza mu...

Umuhanzikazi Beyoncé Knowles yasabye abirabura kuzitabira amatora y’umukuru...
29 June 2020 Yasuwe: 648 0

MAE MUSIC inzu ifasha abahanzi ije kugoboka abahanzi bafite impano mu...

Kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 12 Kamena nibwo uruganda rw’imyidagaduro...
13 June 2020 Yasuwe: 395 0

Aline Gahongayire yagaragaje uburyo yababajwe n’urupfu rwa George Floyd mu...

Aline Gahongayire yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ’NZAKOMEZA’...
11 June 2020 Yasuwe: 2091 0

Juliana Kanyomozi yihakanye umuhungu wa Perezida Museveni byavuzwe ko ariwe...

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi uherutse kwibaruka umwana w’umuhungu yise...
27 May 2020 Yasuwe: 4844 1

Polisi yahagaritse igitaramo cya Tuff Gangs cyacaga kuri You Tube kubera...

Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangs riri mu yazanye Hip Hop mu Rwanda...
24 May 2020 Yasuwe: 1258 0