skol
fortebet

Biravugwa ko umugabo wabyaranye na Juliana Kanyomozi ari umunyarwanda w’umuherwe [AMAFOTO YE]

Yanditswe: Thursday 14, May 2020

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo muri Uganda byakoze iperereza ryimbitse ku mugabo waba wabyaranye n’umuhanzikazi Juliana Kanyomozi,birangira bimwe byemeje ko ngo ari umukire w’umunyarwanda wiyitwa Habi Moses ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yatangaje ko tariki 12 Gicurasi 2020 ari bwo yibarutse umwana w’umuhungu yise ’Taj’. Icyakora ntiyatangaje se w’uyu mwana nkuko benshi bari babyiteze.

Amatsiko yabaye menshi kuri bamwe bituma ikinyamakuru cyitwa Blizz Uganda gikora ubushakashatsi ku mugabo waba warabashije gukora ku mutima uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane muri Afurika.

Ikinyamakuru Blizz Uganda cyavuze ko kigendeye ku bushakshatsi cyakoze ndetse n’abantu bagiye bandikirana na Juliana Kanyomozi,cyaketse umuherwe kivuga ko ari umunyarwanda witwa Habi Moses.

Iki kinyamakuru cyavuze ko ngo Juliana n’uyu Moses bamaze imyaka myinshi bari mu rukundo rw’ibanga ndetse ngo bahisemo gukomeza kubihisha gusa byarangiye urukundo rwabo rweze imbuto.

Iki kinyamakuru cyavuze kandi ko ngo uyu Moses amaze amezi menshi ashyira ku rukuta rwe amafoto n’amagambo avuga ku gutwita kwa Juliana ariko ngo abantu ntibigeze babiha umwanya.

Blizz Uganda yavuze ko itsinda ry’abanyaamakuru bayo bagerageje gufata screenshoots za zimwe muri posts z’uyu muherwe w’umudogiteri ukomoka mu Rwanda witwa Habi Moses,ufite imodoka nyinshi,inyubako nziza kandi ihenze mu mujyi wa Kampala.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kubyara,Juliana Kanyomozi yavuze ko ’yishimye cyane’, ati "Ni umuhungu!! Suhuza Taj. 12/05/2020 (itariki yavutseho). Turishimye cyane. Imana ihabwe icyubahiro".

Tariki 20/07/2014 ni bwo Juliana Kanyomozi yagize ibyago apfusha imfura ye Keron Raphael Kabugo wari ufite imyaka 11 y’amavuko wazize indwara ya Asima, akaba yaramubyaranye na Amon Lukwago baje gutandukana.

Juliana Kanyomozi ni kenshi yatangaje ko urupfu rw’imfura ye rwamusigiye agahinda kenshi, gusa kuri ubu umutima we wuzuye amashimwe.

Kwibaruka kwe nyuma y’imyaka 6 abuze imfura ye, ni inkuru yishimiwe na benshi bavuze ko Imana imushumbushije uwo yabuze mu 2014. Mu isaha ebyiri gusa, ifoto uyu muhanzikazi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yari imaze gutangwaho ibitekerezo ibihumbi 3 by’abakunzi be, abahanzi banyuranye n’abandi benshi bishimiye iyi nkuru.

Abahanzi bagenzi be bo muri Uganda n’abo mu karere bamugaragarije ko bashimiye cyane kwibaruka kwe, harimo Dr Jose Chameleone, Aline Gahongayire, Spice Diana, Ykee Benda, Iryan Namubiru, Dj Pius, Lydia Jazmine, Sheeba Karungi, Bobi Wine, n’abandi bantu b’ibyamamare nka Zari The Boss Lady, Alex Muyoboke, Judith Heard n’abandi.

Juliana Kanyomozi n’umwe mu bahanzikazi beza mu gihugu cya Uganda no muri Afurika. Yabonye izuba kuwa 27 Ugushyingo 1980, arasatira imyaka 39 y’amavuko.

Mu gihe amaze mu muziki yasohoye Album nka ‘Nabikowa’, ‘Kanyibwe’, ‘Bits & Pieces’ n’izindi. Azwi mu ndirimbo nka Zaabu, Twalina Omukwano,Kibaruma,Mama Mbile,Woman,Diana n’izindi.







Ikinyamakuru Blizz Uganda cyavuze ko gikeka ko habi Moses ariwe se w’umwana wa Juliana Kanyomozi

Ibitekerezo

  • Kandi uyu mudamu abyara Atari yarongorwa officially.Ikibabaje nuko avuga aririmba "indirimbo z’Imana".Ariko nge mbona abantu bakinisha Imana.Muzagenzure,muzasanga abantu benshi b’aba Stars baririmba indirimbo bita ko ari “indirimbo z’Imana”,usanga benshi cyane bakora ibyo Imana itubuza,cyanecyane ubusambanyi.Ndatanga ingero nkeya:Hera kuli uyu Senderi ufite abana yabyaranye n’abo batateye igikumwe kandi nawe arabyemera.Ukurikizeho Bosebabireba nawe uhora atera abakobwa inda.Utibagiwe wa mugandekazi Juliana Kanyomozi uhinduranya abagabo,bakabyarana abana,bitanyuze mu mategeko.Ntitugakinishe Imana.Nubwo byitwa ngo ni “Indirimbo z’Imana”,zirayibabaza cyane.Kubera ko abaziririmba bakora ibyo itubuza.Ku Mana,ibyo biba ari uburyarya.Bihuye nuko muli Matayo 15:8,Imana ivuga ngo: “Banyubahisha iminwa yabo gusa,ariko umutima wabo uri kure yange”.

    Karekezi ntukansetse abemerewe kurongora officially se ibyo nibiki isezerano rikomeye niryawe nuwo mukundana ibindi n imihango nimyemerere nawe wakuze ubisanga ,bibiliya dusoma abagore yakobo yarongoye akagera no kubaja yasezeranye nabangahe? Dawidi c Aho yageraga ko yashingaga ivi akawamuhanzi hhhh sha kdi mubafata nk’intangarugero mugakiza kuyu munsi dia ! So izezerano rizima niryae n umukunzi wae ibindi ni uguhuruza ubikora ubishatse! Ngo officially hhh abatabikoze officially se bo bashyira mugutwi hhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa