skol
fortebet

Bruce Melodie yahishuye uburyo AMA G yigeze kumwirukana n’uburyo yagiye yihiringa mu muziki nta n’ijana afite

Yanditswe: Saturday 23, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Bruce Melody avuga ko mu gihe yari atangiye kariyeri ya muzika ye yaciwe intege no kuba nta mikoro yari afite ,ngo yageze ubwo yibagirwa ko ari umuhanzi atangira gukorera amafaranga aza kwisanga bitangiye kumuhira.

Sponsored Ad

Umuhanzi Bruce Melody avuga ko gutangira umuziki we byari bigoye cyane ngo kuko abakora indirimbo akenshi bajyaga bamutenguha ngo kuko yari umuhanzi ukizamuka kandi ntabushobozi afite.

Mu kiganiro yagiranye na Yambi Tv dukesha iyi nkuru yavuze ko mu gihe cye yajyaga ava I kanombe akajya I Nyamirambo gushaka abamukorera indirimbo gusa ngo byajyaga bimugora cyane kuko ntabushobozi yafite.

Yagize ati” Urumva nyine navaga kanombe n’amaguru nkajya I Nyamirambo ahitwa mu gitega" kuko ngo rimwe na rimwe yabaga adafite ayo gutega bus itwara abagenzi.

Ngo yababazwaga no kuba yarakwaga ayo kugura umuriro wo gukoresha muri studio kandi yabuze n’ijana ryo gutega ngo ibi byamucaga integer ku buryo yumvaga yareka no gukora indirimbo.

Ati” Hari aba Producer batandukanye naba ngiye gukora bakambwira ngo KGB baraje ubwo simbe nyikoze , hashira akanya ngo Miss Chanelle araje ubwo nkahita naza nakoze icyanzanye.”

Ngo ibi byatumye yiga uko bakora indirimbo [..] ngo ibi yabyigiye muri studio y’umuraperi Am g The Black yakoreragamo Piano ndetse bakigishwa na Juniro Multi System waruzi gukora indirimbo kubarusha.

Ngo yahakuyeho ubumenyi nawe atangira gukora indirimbo ndetse akabaruhura abafasha gukorera abahanzi bakizamuka babaga baje bagannye studio.

Ngo ibi byose yatangiye kubikora abikuramo amafaranga yifashishaga ndetse ngo yahagaho n’iwabo kugirango babone ko haricyo yirirwa akora kirimo inyungu.

Ngo mu bahanzi yatinyaga cyane harimo itsinda rya KGB ngo kuko icyo gihe niryo ryari rigezweho ati” hari igihe nashatse kumenya aho batuye ndajyenda njya gikondo gusa nashakaga basi kubabona kuko bari bakaze icyo gihe.

Ngo ibyo byose nubwo byamubayeho yakomeje gukora uko ashoboye kugirango agree ku nzozi ze ngo aho uyu munsi amaze gutsindindira ibihembo bitandukanye mu muziki ngo kandi arifuza gukomeza kubyongera.

Ibitekerezo

  • try to be professional ubwo se aho yamwirukanye nihe kweri!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa