skol
fortebet

Butera Knowless na Dj Bisoso bari mu gihugu cya Misiri[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Knowless Butera na Bissoso bageze mu gihugu cya Misiri aho bitezweho gutaramira abazitabira Inama Nyafurika yiga ku bukungu (African Economic Conference) itegurwa na Banki ya Afurika itsura Amajyambere [African Development Bank].

Sponsored Ad

Aba bombi bageze muri iki gihugu ejo ku Cyumweru taliki ya 1 Ukuboza 2019, batangirana n’igikorwa cyo gusura aho bazataramira bagaragarizwa uko urubyiniro rwubatse.

Knowless azataramira abazitabira iyi nama mu gihe DJ Bissoso nawe azaba acurangira abazayitabira nk’umwe mu bacuranzi baturutse muri East Africa.

Iyi nama yitezweho kwitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abacuruzi, urubyiruko rufite ibyo rwagezeho n’abandi mu ngeri zitandukanye bazigira hamwe iterambere ry’umugabane wa Afurika hibanzwe ku rubyiruko.

Nyuma yo gutangiza iyi nama, Ku mugoroba haraba igitaramo aho Butera Knowless na DJ Bissoso kimwe n’abandi bahanzi bataratangazwa baba bakereye gususurutsa abayitabiriye.

Iyi nama igomba gutangira kuri uyu wa 2 Ukuboza ikazarangira 4 Ukuboza 2019, yahawe insanganyamatsiko igira ati “Akazi, kwihangira imirimo no kwiyubakamo ubushobozi ku rubyiruko rwa Afurika.”

Iyi nama irabera mu nyubako ya Sharm el-Sheikh mu Misiri, mu mbuga yayo hakaba ariho hubatswe urubyiniro ruzaberaho igitaramo cyo kuyifungura ku mugaragaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa