Diamond n’umuhungu we mu batsindiye ibihembo byo kwambara neza
Yanditswe: Wednesday 05, Aug 2020
Urutonde rwabatsindiye ibihembo bya East Africa Fashion Awards ya 2020 rwageze hanze, Perezida wa WCB, Diamond Platnumz yambitswe ikamba ry’umuhanzi w’umugabo w’umwaka wambara neza kurusha abandi, mu gihe umuhungu we Prince Nillan yabaye umuhungu w’icyamamare w’umwana w’umwaka mu kwambara neza.
Umukobwa wa DJ MO na Size 8 Ladasha Belle Wambo yagaragaye nk’umukobwa w’icyamamare w’umwana w’umwaka mu kwambara neza. Umuhungu wa Rayvanny, Jaydan Vanny, yatsindiye kuba Vogue Cover yo muri Afurika y’Iburasirazuba mu cyiciro cy’abana.
Abandi bari ku rutonde rw’abatsinze barimo, Brian Babu (Imyambarire myiza y’umwaka), Jamal Kadhafi (Umunyamakuru w’umugabo mw’itangazamakuru wambara neza ) na Vinn Clizz (wahawe Igihembo cy’ishimwe).
Nillan umuhungu Diamond yabyaranye na Zari Hassan
Ibirori bya East Africa Fashion Awards 2020, byabereye i Kampala, muri Uganda. Ibi bihembo bikaba bigamije kumenya no kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho n’ababitsindiye, ibyamamare n’abantu ku giti cyabo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Dore Urutonde rwuzuye rwabatsinze
Diamond Platnumz – Most Stylish Male Artiste of the Year
Spice Diana – Most Stylish Female Artist of the year
Jamal Gaddafi – Most stylish male media Personality of the Year
Tinah Teise – Most stylish female media Personality of the Year
Brian Babu – Fashion stylish of the year
Eddy Kenzo – Most fashionable music video of the year East Africa (SIGNAL)
Prince Nillan (Zari and Diamond’s son) – Most stylish kid celebrity of the year
Ladasha Belle– Most Stylish Kid celebrity girl of the year
Nsubuga Ronnie – Best Dressed Male on Eat Africa Fashion Awards Blue Carpet
Cathy Patra – Best Dressed Female on Eat Africa Fashion Awards Blue Carpet
Anita Beryl – Fashion Entrepreneur of the year
Queen Shinah – Most Stylish Female Social media Icon
Juan Nsabiye – Most Stylish Male Social media Icon
Bettinah Tianah – Female Fashionista of the year
Nahya Glam – Makeup artist of the year
Kaijuka Abbas – Male Fashion Designer
Hair By Ziwa – Hair stylist of the year
Alliet Sarah – Female Model of the year
Ali Raymond – Male Model of the year
Swahili Fashion week– Fashion week of the year
Jaydan Vanny – East Africa’s Vogue Cover challenge
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *