skol
fortebet

Dj Miller wari mu ba mbere mu kuvanga imiziki mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe: Sunday 05, Apr 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Karuranga Virgile wari umaze kwamamara mu kuvanga imiziki nka Dj Miller ndetse no mu buhanzi,yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mata 2020, azize uburwayi mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali.

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru nibwo amakuru y’urupfu rwa Dj Miller yasakaye ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko z’abahanzi n’abanyamakuru b’imyidagaduro ko uyu mugabo wari umaze iminsi yihariye ibitaramo mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda hose yitabye Imana azize indwara ya stroke itera guturika kw’imitsi y’ubwonko.

Uyu mugabo w’imyaka 29 yinjiye mu kazi k’ubu Dj mu 2012 atojwe na Dj Karim bahuriye mu itsinda rya Dream Team DJs rikomeye muri iki gihe.

Nyuma yo gufatisha mu byerekeye kuvanga imiziki,Dj Miller yinjiye mu byo gukorana indirimbo n’abahanzi, akora iyitwa Iri Joro ni Bae yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music na Riderman ndetse n’indi yitwa ‘Stamina’ yahuriyemo na Social Mula.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Werurwe 2019, nibwo Dj Miller yambitse impeta y’urukundo Hope Nigihozo amusaba ko bazabana akaramata undi nta kuzuyaza ahita abimwerera.

Kuwa 28 Kamena 2019 nibwo aba bombi bakoze ubukwe bw’igitangaza bwabereye mu busitani bwa Ineza Garden i Kinyinya.

Nyuma y’amezi ane gusa aba bombi barushinze, bibarutse umwana w’imfura.Dj Miller yitabye Imana nta mwaka ushize arushinze.

Ibitekerezo

  • Yebabawe ntibishoboka rwose biratunguranye pe!!!! RIP

    Turababaye cyane ariko ntakundi bibbaho Kandi Imana imwakire mubayo

    Inkuru ibabaje cyane.Mu maso he biragaragara ko yari akiri muto.L’avenir l’attendait.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa