skol
fortebet

Fally Ipupa wari utegerejwe i Kigali mu gitaramo cyo gususurutsa abanyarwanda mu mpera z’umwaka aho kwinjira byari akayabo k’amafaranga y’u Rwanda yabisubitse

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2019 umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Lumba, Fally Ipupa yatangaje ko asubitse ibitaramo yagombaga gukorera mu mijyi ya Kigali, Bujumbura na Goma.

Sponsored Ad

Muri ibi bitaramo harimo icyo yari ategerejwemo mu ijoro ry’ejo kri 31 Ukuboza 2019 kizwi nka New Year’s Count Down kiba buri mwaka mu mpera zawo dutangira umushya, bikaba byari biteganyijwe ko uyu muhanzi ari we uzasusurutsa abanyarwanda nk’umuhanzi mukuru.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “ku bafana bajye bari muri Kigali, Bujumbura na Goma, mbabajwe no kubatangariza ko ntiteguye kuza aho mu bitaramo byanjye byari byatangajwe. Amatariki mashya yabyo muzayamenyeshwa vuba. Mboneyeho kubasaba kwihanganira impinduka.

Abari bateguye iki gitaramo bari batangaje ko kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi 50 Frw. Nta bahanzi bo mu Rwanda baratangazwa bazafatanya n’iki cyamamare.

Iki gitaramo Fally Ipupa yagomaga kwitabira mu Rwanda yari kuba ari inshuro ye ya mbere ya mbere akitabiriye nyuma ya bagenzi be b’ibyamamare nka Koffi Olomide , itsinda rya Sauti Sol, Patoranking n’abandi bagiye bitabira ibi bitaramo mu myaka yabanje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa