Kigali
dnd

Hon. Bamporiki Edouard yakuriye ingofero umuhanzi Social Mula anamugabira inka

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 24 November 2019 Yasuwe: 3180

Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula muri muzika nyarwanda, yandikishije amateka mashya mu rugendo rwe rw’umuziki amazemo imyaka irenga ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Ma Vie’.



Ni Album yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo kitabirwa n’abatari bake barimo umubyeyi we, umugore we, Hon. Bamporiki Edouard amugabira inka, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco n’abandi.

Ubwo Bamporiki yari ahamagawe na Kate Gustave wari MC ngo agire icyo abwira imbaga yari yitabiriye iki gitaramo, yatangaje ko kuva Perezida Kagame yamugira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, igitaramo cya Social Mula ari cyo cya mbere yitabiriye kandi ko kiri mu murongo w’ihererekanyabusha rya gihanzi na Nyirasafari Esperance wabaye Visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Yanasabye ko abakiri bato bajya bajya mu bitaramo bambaye ingofero kuko ngo hari igihe ujya gukurira ingofero umuntu ugasanga ntayo wambaye, maze akuramo ingofero yari yambaye ayikurira Social Mula bari bahagararanye ku rubyiniro, Social Mula aramuhobera amwereka ko anezejwe n’ibyo akorewe n’uyu munyacyubahiro.

Bamporiki yifurije Social Mula gutunga agatunganirwa kandi akaba umuhanzi w’icyitegererezo amugabira inka anamutongera gukira.

Ati “Ndifuza kwifuriza umuvandimwe gutunga agatunganirwa kandi n’uwo nzazira mu gitaramo cya nyuma uwo muhigo nzawuhigura kuko ni iby’ingenzi…abakurambera bacu bavuze ko uwo wifuriza gutunga umugabira. Uyu munsi turi kuwa Gatandatu kuwa kabiri Social Mula najya gusura Mama we azasangayo inka nziza,”

Yungamo ati “…Nkwifurije gutunga kandi ngutongereye gukira uzabe umuhanzi w’icyitegererezo.” Bamporiki yavuze ko iyi nka izaba iri mu rwuri ku wa kabiri w’icyumweru kiri imbere ashingiye ku kuba kwa Sebukwe ari hafi no k’umubyeyi wa Social Mula.

Bamporiki kandi, yatangaje ko we na Minisitiri Rose Mary Mbabazi binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco baragijwe, bazagira uruhare rutaziguye muri buri gitaramo umuhanzi nyarwanda azategura, kandi ngo ‘si amava muhira’.

Hon. Edouard Bamporiki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ururyiruko n’Umuco yari asanzwe ari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu. Yijeje Perezida Kagame kuzasohoza neza ubutumwa yamuhaye. Avuga ko azaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa ndetse asezeranya Umukuru w’igihugu ko azaba mudahusha ku ruhembe.

Social Mula yashimye uko yakiriwe ku munsi we azahora azirikana mu buzima bwe. Yashimye umubyeyi we ndetse n’umugore we wari kumwe n’umwana. Yanyuzagamo akaririmba ateruye umwana ndetse akajya mu byicaro akamuterura.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rihanna yongeye gushyira hanze ifoto ishotorana nyuma yo gutandukana...

Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty uzwi nka Rihanna yongeye gushyira hanze...
20 January 2020 Yasuwe: 8791 2

Kayitare Wayitare Dembe yifatiye ku gakanu Safi Madiba na Platini[AMAFOTO+VIDEO]

Umuhanzi nyarwanda Kayitare Emmanuel wamenyekaniye mu muziki ku zina rya...
20 January 2020 Yasuwe: 3998 1

Umuraperikazi yarenze kuri kirazira y’abagore bo mu gihugu cya...

Mina The Vailed ni umukobwa ukomoka mu gihugu cya Senegal, arapa yambaye...
17 January 2020 Yasuwe: 2509 0

Shakira yatangaje ikintu gisekeje gituma atemera gushyingiranwa mu buryo...

Umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak Ripoll uzwi cyane nka Shakira yavuze ko...
16 January 2020 Yasuwe: 10198 1

Safi Madiba ashobora kujya mu kaga kubera indirimbo yiyanditseho

Ni nyuma y’igihe havugwa umwuka mubi hagati y’umuhanzi Niyibikora Safi...
15 January 2020 Yasuwe: 3226 0

Akon agiye kubaka umujyi umwitirirwa bazajya bakoresha amafaranga...

Umuhanzi Aliaune Damala Bouga Time Puru Nacka Lu Lu Lu Badara Akon Thiam...
14 January 2020 Yasuwe: 3194 1