skol
fortebet

Humble Jizzo na Army Blauman bizihije isabukuru y’umwaka bamaze babana nk’umugabo n’umugore

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Hashize umwaka umwe gusa n’iminsi 2 umuhanzi wo mu itsinda rya Urban boys ashyingiranywe n’umugore we Army Blauman ndetse ubu bakaba bamaze kwibaruka umwana umwe w’imfura.

Sponsored Ad

Uyu muryango ku wa 22 ugushyingo 2019 berekeje i Rubavu aho bakoreye ubukwe maze ku wa 24 ugushyingo bizihiza isabukuru y’umwaka umwe bamaze babana nk’umugore n’umugabo, nyuma yo guhurira muri Nigeria ubwo itsinda rya Urban Boyz ryajyaga mu iserukiramuco rya Gidi Culture mu mwaka wa 2015.

Ku rukuta rwa Instagram rw’uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, yagize ati ”Ku wa 24 Ugushyingo 2019 wari umwaka umwe ushize nkoze ubukwe. Twafashe icyemezo cyo gusubira i Gisenyi ao twakoreye ubukwe. Byari byiza kuri njye n’urukundo rw’ubuzima bwanjye ndetse n’umwana wacu Ariella. Imana ihe umugisha umuryango wacu na buri umwe wabigizemo uruhare.”

Ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.

Humble Jizzo na Blauman barushinze nyuma y’imyaka itatu bakundana. Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 nibwo bibarutse umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi avukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavutse nyuma y’igihe gito umugore wa Humble Jizzo avuye kumwereka imiryango ndetse bari bagiye muri iki gihugu kwitegura kwibaruka iyo mfura yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa