Kigali
startimes

Humble Jizzo n’umuryango we bagiye muri Cambodia no mu gihugu cya Thailand

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 7 December 2019 Yasuwe: 1962

Umuhanzi Humble Jizzo wamenyekanye mu itsinda ry’abaririmbyi rya Urban Boyz ubu aririmbana mo na Nizzo Kaboss, we n’umuryango we bamaze iminsi muri Cambodia aho bateganya kuhava bagahita bakomereza mu gihugu cya Thailand mbere yo kugaruka mu Rwanda.



Humble Jizzo yahagurutse i Kigali kuwa 30 Ukwakira 2019, ni ukuvuga ko amaze Icyumweru cyose muri Cambodia aho ari muri gahunda y’ubutembere we n’umugore.

Uyu muhanzi yatangaje ko yagiye gutembera ariko umugore we ari no muri gahunda z’akazi.

Yagize ati ”Nagiye gutembera n’umuryango wanjye, umufasha we ari mu kazi hano twafatiranye akanya yari abonye ko gukorera inaha twemeza ko twatembera nk’umuryango.”

Amy Blauman umufasha wa Humble Jizzo ari mu nama mpuzamahanga ya gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yitabiriye nk’umwe mu bahagarariye ‘WFP Rwanda’ umushinga asanzwe akorera ndetse akaba yarajyanye n’abandi bayobozi bafite aho bahuriye n’iyi gahunda.

Nyuma yo kuva muri iyi nama Amy Blauman, Humble Jizzo n’umwana wabo bazahita berekeza muri Thailand aho bazaba bagiye gutembera mbere y’uko bagaruka i Kigali mu mpera z’icyumweru gitaha.

Abajijwe impamvu yo gukomereza muri Thailand, Humble Jizzo yavuze ko harimo gutembera no gukomeza gushakisha uko yabona ibikoresho bigezweho bya Studio ya Urban Boys.

Humble Jizzo n’umufasha we Amy Blauman bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye muri Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.

Bemeje kubana aakaramata ku wa 24 Ugushyingo 2018 mu birori byahawe umugisha na Pasiteri Ndahiro Rogers Rukundo wo muri Kigali City Church.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ya mashusho ya Kayitare Wayitare Dembe yakoreshejemo abakobwa bambaye...

Ubushize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga uburyo Kayitare Wayitare Dembe...
1 July 2020 Yasuwe: 4351 0

Beyonce yashimiye abigaragambya muri US abasaba kuzashishoza mu...

Umuhanzikazi Beyoncé Knowles yasabye abirabura kuzitabira amatora y’umukuru...
29 June 2020 Yasuwe: 739 0

MAE MUSIC inzu ifasha abahanzi ije kugoboka abahanzi bafite impano mu...

Kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 12 Kamena nibwo uruganda rw’imyidagaduro...
13 June 2020 Yasuwe: 396 0

Aline Gahongayire yagaragaje uburyo yababajwe n’urupfu rwa George Floyd mu...

Aline Gahongayire yasohoye amashusho y’indirimbo ye yise ’NZAKOMEZA’...
11 June 2020 Yasuwe: 2097 0

Juliana Kanyomozi yihakanye umuhungu wa Perezida Museveni byavuzwe ko ariwe...

Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi uherutse kwibaruka umwana w’umuhungu yise...
27 May 2020 Yasuwe: 4844 1

Polisi yahagaritse igitaramo cya Tuff Gangs cyacaga kuri You Tube kubera...

Abaraperi bagize itsinda rya Tuff Gangs riri mu yazanye Hip Hop mu Rwanda...
24 May 2020 Yasuwe: 1258 0