skol
fortebet

Huye:Rasmuda yakoze indirimbo “Umucyo” yibutsa Ikiremwamuntu aho cyayobeye

Yanditswe: Friday 27, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi uririmba ariko akanacuranga injyana ya Reggae , Rasmuda yashyize hanze indirimbo yise « Umucyo » agamije kwibutsa abantu batuye Isi uburyo Gihangamana yahanze byose agamije kurushaho kubagaragariza ibyiza abifuriza.

Sponsored Ad

Muri iki gihangano, Rasmuda atangira avuga uburyo Gihanga yahanze Ijuru n’ Isi ariko icyo gihe nta n’ umuntu n’ umwe wari uhari.

Mu bitero by’ iyi ndirimbo « Umucyo », Rasmuda agira ati , « mbere na mbere hari Gihanga cyangwa se Adamu ndetse na Mukagihanga cyangwa Eva batuye mu Bwiza ariho Edeni ».

Sylvain Mudacumura uzwi cyane ku izina rya Rasmuda akomeza kugaragaza ko Gihanga na Gihangakazi batikangaga kwera, kwirabura gukena no gusonza.

Aho niho uyu muhanzi ahera avuga ko ibi bibazo byose(intambara zishingiye ku ndamu, ivangura ry’ amoko n’ uturere ) duhura nabyo uyu munsi byagiye biterwa na mwenemuntu ku bw’ inyungu ze bwite.

Rasmuda yemeza ko Gihanga yaremye umuntu amufitiye umugambi mwiza ndetse anamwifuriza ibyiza ngo kuko yamuremye abanjije kumutegurira ahantu heza ubusitani bwa Edeni.

Mu myemerere ya Rasmuda avuga ko Gihanga yaremye ibyiza mu bwiza ariko mwene muntu azakubyambika amadini amasura n’ ibindi.

Rasmuda uba mu Ntara y’ Amajyepfo mu Karere ka Huye yatangaje ko iyi ndirimbo ye yise “Umucyo”, agira ahanini ati” igikenewe ni Humeka, mpumeke duhumeke”.

Iyi ndirimbo”Umucyo”, Rasmuda yayikoreye amashusho ariko akaba yari yarayisohoye mu mwaka wa 2003 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda (UNR) ariko na mbere yaho yari yagize n’amahirwe menshi yo kunononsora muzika ubwo yigaga muri Seminari Nto ya Kabgayi.

”Umuco”, ” Buca butinze”, ”Kwibyara”, ” Nshimirimana”, “Karibu”, ”Inshuti ”na Souviens-toi ni zimwe mu ndirimbo za Rasmuda zagiye zumvikana hirya no hino mu bitangazamakuru ndetse no mu bitaramo ariko zishobora no kuboneka ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube na ReverbNation.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO UMUCYO YA RASMUDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa