skol
fortebet

Icyamamare mu njyana ya Country Kenny Rogers yitabye Imana

Yanditswe: Saturday 21, Mar 2020

Sponsored Ad

Umuhanzi wakunzwe mu njyana ya Country guhera mu mwaka wa 1970 kugeza ubu,Kenny Rogers yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Werurwe 2020,ku myaka ye 81.

Sponsored Ad

Mu itangazo umuryango we washyize hanze,wavuze ko uyu muhanzi yapfiriye mu rugo rwe muri USA azize urupfu rusanzwe [natural causes] .

Uyu muryango wagize uti “Umuryango wa Rodgers ubabajwe no kumenyesha ko umuhanzi Kenny Rogers yapfuye mu ijoro ryashize ahagana saa 10:25PM ku myaka 81. Rogers yaguye mu rugo rwe azize urupfu rusanzwe [natural causes] aho yitabwagaho kubera uburwayi budakira ndetse yari kumwe n’umuryango we.

Imvugo y’uko umuntu yazize icyitwa“natural causes” yerekeza ku muntu wishwe n’uburwayi budakira nka Cancer,diyabete n’izindi.

Kenny Rogers yari amaze imyaka irenga 60 akora umuziki bya kinyamwuga aho yagizwe umunyabigwi mu njyana ya Country.

Yabaye uwa 10 mu bahanzi b’abagabo bagurishije ’albums’ nyinshi cyane mu mateka y’Amerika.

Yakoranye indirimbo na bagenzi be b’ibyamamare mu njyana ya country, barimo Dolly Parton na Willie Nelson.

Indirimbo za Rogers zakoze ku mitima y’amamiliyoni y’abatuye isi zirimo nka "The Gambler," "Lady," "Islands In The Stream," "Lucille," "She Believes In Me," na "Through the Years" ndetse zisunikira bamwe kwinjira mu buhanzi.Rogers yagize indirimbo 24 zabaye iza mbere hirya no hino ku isi.

Rogers n’umwe mu bahanzi bakoze ibigwi buri muhanzi wese yarota kuko yatwaye ibihembo 6 bya CMA, GRAMMY Awards inshuro 3, CMA Willie Nelson Lifetime Achievement Award muri 2013, CMT Artist of a Lifetime Award honoree muri 2015 ndetse yanatowe nk’umuhanzi mwiza w’ibihe byose "Favorite Singer of All Time “n’abasomyi b’ibinyamakuru nka USA Today na People.

Kubera ibihe bibi isi irimo by’icyorezo cya COVID-19,Kenny Rogers arasezerwaho n’abantu bake cyane gusa umuryango we uzategura igihe abakunzi be batari bake bazamusezereraho mu kivungwe ubwo iki cyorezo kizaba kigabanyije amarere.

Kenny Rogers yashakanye n’abagore 5,babyarana abana 5.Umugore wa nyuma bari kumwe yitwa Wanda.

Ibitekerezo

  • Niyigendere,natwe tuzamukurikira.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa