skol
fortebet

Igisupusupu na Miss Mwiseneza bagiye guhurira mu ndirimbo imwe

Yanditswe: Tuesday 26, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Miss Mwseneza Josiane wamenyekanye cyane mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2019, agiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya y’umuhanzi Nsengiyumva Francois waryubatse mu muziki ku izina rya ‘Igisupusupu’.

Sponsored Ad

Miss Mwiseneza Josiane yumvikanye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ryegukanwe na Miss Nimwiza Meghan, mu gihe we yabashije kwegukana ikamba ry’umukobwa ukunzwe na rubanda kurusha abandi [Miss Popularity).

Umuhanzi Nsengiyumva Francois, ageze kure umushinga wo kunoza no gutunganya byimbitse amashusho y’iyi ndirimbo ye yise “ Uzaze urebe mu Rwanda” azaba ahuriyemo na Miss Josiane wakunzwe n’Abanyarwanda batari bake.

Alain Muku Umujyanama wa Nsengiyumva [Igisupusupu], yemeje ko indirimbo nshya umuhanzi we yitegura gushyira hanze mu minsi iri imbere izagaragaramo Miss Mwiseneza Josiane nk’umukinnyi Mukuru muri iyi ndirimbo. Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo atangira gufatwa mu cyumweru kiri imbere.

Nsengiyumva [Igisupusupu] na Miss Josiane bombi bahuriye mu kiganiro cyiswe ‘Miss Josiane arabatashya…] cyanyujijwe kuri Shene ya Youtube yitwa ‘The Boss Papa. Ni ikiganiro buri wese yavuzemo urugendo rwe mbere y’uko abantu bamumenya.

Muri iki kiganiro ‘Igisupusupu’ yatangaje ko urukweto rwe rwahengamye igihe kinini acurangira abahisi n’abagenzi yifashishije umuduri [Igobori] agahembwa 100 Frw.

Ngo yari abayeho ubuzima bugoye ndetse atiyumvisha ko umunsi umwe, Imana izubura dosiye.

Avuga ko intangiriro y’ubuzima bwiza kuri we, yatangiye umunsi ahura na Alain Muku wamubereye umujyanama. Avuga ko guhura kw’abo nta ruhare yabigizemo ahubwo ngo ni Imana, yabikoze. Ati “Ni Imana! Ntabwo navuga ngo ni njye, Oya! Ni Imana yanyegereje Alain Muku.”

Akomeza avuga ko umunsi wa mbere agera i Kigali yari afite ubwoba atekereza ko bashobora kumurya. Ngo ibyishimo byaramurenze aharira Imana ubuzima bwe.

Yavuze ko yagowe no gukorera indirimbo muri studio ndetse ngo yamaze hafi iminsi itatu umutwe umurya. Ni ibintu ariko yishimiye kuko yari intangiriro yo gushyira mu ngiro nyinshi mu ndirimbo yaririmbiye mu isoko zidafatwa amajwi n’amashusho.

Miss Mwiseneza Josiane we ahishura ko yakuze yumva ashaka kwitabira Miss Rwanda ndetse ngo ku gihe cye iri rushanwa ryahawe intebe kurusha uko byari bimeze.

Yavuze ko agashya yakoze ko kugenda n’amaguru kamuhesheje kuvugwa anabihererwa, ikamba.

Akomeza avuga ko yatunguwe no kwisanga nta mafaranga afite yanzura kwitabira Miss Rwanda agenze n’amaguru. Ngo ntiyari yitaye ko yagenze n’amaguru, muri we yumvaga ko agomba gutwara ikamba.

Josiane ahishura ko igihe kinini yakurikiranye iri rushanwa ku buryo atari atewe ubwoba n’abakobwa bari bahatanye.

Ibyavugwaga kuri we, abamushimagiza n’ibindi ngo ntibyamuciye intege kuko ngo yanzura kwitabira yari azi neza ko azaba ari wenyine.

Ati “…Kuvugwa nabyo bifite amanota bihesha umuntu (…) numvaga ntakibazo. Ntekereza kujyamo numvaga ko nta muntu uzaba unzi mbega nzaba ndi ‘element’ Mana we mbega ndi uwo ng’uwo gusa ariko nta muntu unzi,”

Yiyumvaga nk’umukinnyi uri mu kibuga ushyigikiwe na benshi agakaza umurego mu irushanwa. Avuga ko icyo gihe yavugaga akumva ririjyanye ashingiye ku bafana yari afite.

Ngo bajya gutanga ikamba yumvaga afite amahirwe kandi akumva nta wundi watwara ikamba rya Mis Popularity uretse we.

Ati “…Gukundwa n’abantu ni umugisha utabona aho ukura. Ntabwo wabyingingira ni umugisha, Imana iguha. Numvaga agaciro ka mbere ari iryo kamba,”

Akimara kwegukana ikamba ngo yumvise ko ari impano ikomeye Imana imuhaye, arayishima. Ubuzima ngo yari abayemo ataritabira Miss Rwanda butandukanye n’ubwo uyu munsi abamo, kuko yitwararika.

Josiane avuga ko ‘Igisupusupu’ ari umuntu azi ko wamamaye mu gihe gito ndetse ngo abantu baturanye n’abandi bazi indirimbo ze mu buryo nawe byamutunguwe.

We na Nsengiyumva bahuriza ku kuvuga ko bombi batari baziranye amaso ku maso ahubwo ngo umwe yabonaga undi kuri Televiziyo.

Ubu aba bombi bavuga ko aho bageze bahakesha Uwiteka, bagiye guhurira mu mashusho yindirimbo imwe, bakaba bizeye neza ko abakunzi babo bazayakira neza bitewe n’uburyo bari kuyategura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa