skol
fortebet

Igisupusupu umaze igihe bavuga ko yazimye yashyize hanze indirimbo nshya n’amashusho yayo

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Nsengiyumva wamenyekanye ku izina ry’Igisupusupu yasohoye indirimbo nshya yise ’Umutesi’. iyi ndirimbo igaragaramo imibyinire idasanzwe. Ni indirimbo ifite amashusho agaragaramo abanyarwenya bakunzwe hano mu Rwanda ndetse harimo imibyinire itamenyerewe.

Sponsored Ad

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Igisupusupu yifurije abanyarwanda ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2020. Videwo yaherekejwe n’amagambo agiri ati, "Hobeeee..... nari mbakumbuye peeee!!!! Nizera ko 2019 yagenze neza, mbinyujije muri "Umutesi", mbifurije kuyisoza uko bikwiye, tukinjira muri 2020 twemye ari nako tunacinya umudiho kugeza ruhengamye,Dutahe cyane"

Iyi ndirimbo Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Igisupusupu ayishyize hanze nyuma y’igihe abakunzi b’umuziki nyarwanda batandukanye bibazaga aho yagiye ndetse bamwe ntibatinye no kuvuga ko yazimye,abandi nabo bakavuga ko inganzo ye yakamye.

Nsengiyumva yazamutse mu buryo butangaje nyuma yo gukora indirimbo nka Mariya Jeanne "Igisupusupu", agasohora Rwagitima igakundwa cyane yaje no kwitabira ibitaramo bikomeye nka Iwacu Musika Festival, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa