skol
fortebet

Jose Chameleone ari gushinjwa ubwambuzi bw’akayabo k’amafaranga

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Jose Chameleone ukomeye muri Uganda, arashinjwa kwambura umukire wo mu Mujyi wa Kampala miliyoni 45 z’amashilingi ya Uganda angana na miliyoni 11,353,144 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Umukire wo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, witwa John Kabanda avuga ko yagurije Chameleone izi miliyoni 45M agategereza ko yazayamusubiza amaso ahera mu kirere.

Kabanda yasobanuye ko yahaye Chameleone aya mafaranga ngo ayifashishe mu bitaramo yari arimo gutegura gusa ngo mbere y’uko ayamuha nawe yayafashe nk’inguzanyo kuko yari yabanje kumusezeranya ko azayamusubiza vuba.

Jose Chameleone ngo akomeje kugaragaza ubushake buke bwo kuba yamusubiza aya mafaranga kuko amaze kuyamubaza kenshi ntihagire icyo abikoraho.

Kabanda yavuze ko inshuro zose yagerageje kwegera Jose Chameleone ngo baganire kuri icyo kibazo, yamuteye utwatsi avuga ko ntacyo akeneye kubivugaho bari mu bantu.

Chameleone we avuga ko Kabanda yamuteje abantu ndetse ko atubahirije amasezerano bagiranye ubwo yakiraga ayo mafaranga. Yavuze ko kuba yarazanye amabanga yabaye hagati yabo ari babiri mu bitangazamakuru ataribyo byaba imbarutso yo kwishyurwa kwe.

Yagize Ati:” Twagiranye amasezerano nk’abagabo hagati yacu. Si niyumvisha neza uko yafata ibintu hagati yacu akabizana mu bitangazamakuru. Gusa nzasiba buri kimwe hagati yanjye na we”.

Abakunzi b’umuhanzi Jose Chameleone batandukanye, bavuze ko Kabanda atihanganye nk’umugabo n’ubwo avuga ko nta ko atagize ngo amutware gake gake mu kibazo bafitanye.

Chameleone ni umuhanzi wabaye ikimenya bose muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko igihugu cya Uganda akoreramo umuziki we. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Kipepeo, Valu valu, n’izindi nyinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa