skol
fortebet

Justin Bieber yarize cyane nyuma yo kubona imodoka ihenze cyane yari amaze imyaka 3 akoresheje [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 21, Feb 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye ku isi ariko ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika,Justin Bieber,yarijijwe no kubona imodoka ye ya Rolls-Royce yakoresheje ku ruganda ikamara imyaka 3 itarasohoka imugeze imbere.

Sponsored Ad

Nk’ibisanzwe,abahanzi bakomeye ku isi n’ibyamamare bitandukanye bikunda gukora udushya byihariye ariyo mpamvu Justin Bieber nawe yagiye gukoresha Rolls-Royce itandukanye n’izindi zose zabayeho.

Iyi modoka yari imaze imyaka 3 ikorwa ariko uyu muhanzi yayibonye kuwa Gatanu w’iki cyumweru arizwa n’ibyishimo akiyikubita amaso.

Iyi modoka yashushanyijwe na Rolls-Royce 103ex yahawe nyirayo Bieber nyuma yo kumara imyaka 3 ishyirwamo ikoranabuhanga ritangaje inahabwa ubwiza budasanganwe izindi modoka zo muri ubu bwoko.

Uyu muhanzi yahise avuga ati “Mugiye gutuma ndira”ubwo iyi modoka yari imaze kumugera imbere aho atizeraga ko yamaze kuba iye.

Iyi modoka yakozwe ku buryo igihe uyu muhanzi azajya araba ayitwaye azajya ameze nk’uri kureremba hejuru y’amazi kandi ari mu muhanda.

Nyiri iyi kompanyi yatangaje ko bahamagawe na Justin Bieber ubwo abasaba kumukorera iyi modoka yihariye nabo baramwumvira ndetse yemeje ko kubera ukuntu ikozwe,nijoro amaso yose abantu bazajya bayahanga iki kinyabiziga.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa