Kigali

Karigombe na Safi Madiba bakomoje ku mukobwa wakundanye n’umusore mucyaro akaza kugira amahirwe yo kukivamo akigira mu mujyi [AMAFOTO+VIDEO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 6 February 2020 Yasuwe: 2182

Umuraperi Siti True Karigombe usanzwe ufasha Riderman ku rubyiniro afatanyije na Safi Madiba bashyize hanze amashusho y’indirimbo bise UMUNYEREZO.



Karigombe yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashingiye ku nkuru y’umukobwa uba warakundanye n’umusore mu cyaro,we akaza kugira amahirwe yo kujya mu mujyi bakaburana,umusore agahora yifuza kumusura bikamunanira kubera ubukene akabura amafaranga ariyo bise amakuta yo gutega.

Muri iyi nkuru uyu muraperi wishyize mu mwanya w’uyu musore,yakomeje avuga ko yabonanaga n’uyu mukobwa ari uko yaje gusura ababyeyi be.

REBA AMASHUSHO HASI Y’INDIRIMBO ’UMUNYEREZO’:

Umukobwa avuga ko aba yaramusize mu cyaro ngo yitwa Sonia hanyuma asigarana n’uwitwa Mariya,ndetse no mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ngo akaba yaragerageje gushaka umuntu witwa Mariya ubusanzwe bitewe n’uko iki cyari igitekerezo cy’uyu muraperi bakora iyi ndirimbo ’UMUNYEREZO’,nubwo ngo bitamworoheye kubona umuntu witwa Mariya akoresha mu mashusho ye ngo byaramushimishije cyane kuba igitekerezo cye cyaraciyemo.

Asoza yashimiye mugenzi we Safi Madiba wemeye kumufasha muri iyi ndirimbo,agashimira kandi na AB Godwin wamukoreye amashusho yayo na Trackslayer wamutunganyirije amajwi yayo.

Umukobwa witwa Sonia wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ya Karigombe


Karigombe n’umukobwa witwa Mariya yakoresheje mu mashusho y’iyi ndirimbo


Imyambaro Safi Madiba yakoresheje mu mashusho y’iyi ndirimbo



Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abagura mbere amatike y’igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi’ cyo gushimira Cécile...

Abashinzwe gutegura igitaramo ‘Ikirenga mu Bahanzi 2020’ cyo gushimira...
25 February 2020 Yasuwe: 447 0

Umuhanzi Pallaso yatewe ibyuma n’abagizi ba nabi muri Afurika...

Umuhanzi ukomeye muri Uganda, Pius Mayanja, uzwi mu muziki nka Pallaso...
20 February 2020 Yasuwe: 1392 0

Bebe Cool yatangaje umwanzuro utangaje azafata Bobi Wine naramuka abaye...

Umuhanzi Bebe Cool yatangaje ko mugenzi we Bobi Wine batumvikana naramuka...
17 February 2020 Yasuwe: 4378 0

Mudandi Frank yakomoje ku mukobwa ureshya igitsina gabo

Umuhanzi Mudandi Frank ubusanzwe witwa Ndamyirokoye François yasohoye...
12 February 2020 Yasuwe: 1861 0

Platini yavuze akarengane yahuye nako mu Mavubi y’abato bigatuma azinukwa...

Umuhanzi Nemeye Platini yavuze ko yakuze akina umupira w’amaguru ndetse...
6 February 2020 Yasuwe: 2286 0

Karigombe na Safi Madiba bakomoje ku mukobwa wakundanye n’umusore mucyaro...

Umuraperi Siti True Karigombe usanzwe ufasha Riderman ku rubyiniro...
6 February 2020 Yasuwe: 2182 0