skol
fortebet

Kidum yaguye ku rubyiniro igitaramo yakoraga gihita gisubikwa

Yanditswe: Monday 06, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ejo ku cyumweru nijoro, abarimo bakurikira igitaramo cye kuri internet (virtual concert) bamwe baracyibaza uko umuhanzi Kidum amerewe nyuma y’uko yituye hasi igitaramo kigahita gihagarara.

Sponsored Ad

Jean-Pierre Nimbona uzwi cyane nka Kidum uba i Nairobi muri Kenya, ubu ari kuvurwa n’umuganga w’igororangingo (physiotherapist) nyuma yo kwitura hasi ari muri icyo gitaramo.

Yabwiye BBC ati: "Nafashwe na ’crampes’ kw’ijosi hafi y’igikanu, yamfashe inshuro eshatu ndiho ndaririmba, ubwa gatatu yahise inkubita hasi kuko yaje ifite ingufu nyinshi".

Ejo ku cyumweru Kidum yarimo akora igitaramo gica kuri internet kiri kuba afatanyije n’itsinda ’The Boda Boda Band’.

Ati: "Show yahise ihagarara kuko ntakuntu bari gukomeza. Nta kundi, izaba ikindi gihe nta kibazo".

Kidum avuga ko ubu ari koroherwa kandi ashobora kuva kwa muganga igihe icyo ari cyo cyose.

Kidum, uheruka gusohora iyitwa "Hayafai", ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini kandi bakunzwe mu Burundi aho avuka, mu Rwanda no muri Kenya.

Muri nzeri umwaka ushize,Kidum,yanditse ubutumwa burebure ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko yahisemo guhagarika kuririmbira mu Rwanda no mu Burundi kubera abanzi be bakomeje kumufata nk’umunya politiki kandi atari we.

Kidum yagize ati “Natangiye kuririmba nkiri muto! Umuziki wari umuhamagaro wanjyee. Nta muntu nigeze niba, nica cyangwa se ngo mwange. Ubu mfite imyaka 44, bamwe mu bo tuva mu gihugu kimwe barankunda abandi baranyanga byo gupfa. Bisa nk’aho ntawigeze ashaka kunyumva.

Natangiye kuba muri Kenya guhera mu 1995,ndashimira abanya kenya kuba baremeye Kundera.Guhera uyu munsi nafashe umwanzuro wo kuba mfashe akaruhuko.Ntabwo nzongera kuririmbira mu gihugu cyanjye cy’amavuko no mu gihugu cy’u Rwanda bituranye kugeza igihe runaka.

Iyo ndi muri ibyo bihugu,abanzi banjye bariyongera kuko bakunze kunyibeshyaho bagira ngo ndi umunyapolitiki.Baba batekereza ko mfite imbaraga zo kugira ibyo nahindura ku bw’inyungu zabo.

Sinabasha gusobanura ukuntu ubuzima bwanjye bumbihira iyo ndi muri ibyo bihugu. Iyo batagerageje kundoga bashaka ubundi buryo banyica.Sindi umunyapolitiki nta n’ubwo nzigera mba we.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi,ntimwitwaze ibihe ndimo ngo mukine imikino y’umwanda.Mfashe uyu mwanzuro ngo nibura ndebe ko mwandeka njyenyine.Nzajya nsura igihugu cyanjye bucece ndetse no mu Rwanda ariko ntagiye kuririmba.Ndambiwe ibi byose.”

Ibi byabaye nyuma y’aho umujyi wa Kigali wanyomoje amakuru yavugaga ko wanze ko Kidum aririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction cyabaye kuwa 27 Nzeri 2019 aho Meya Pudence Rubingisa yavuze ko atigeze abisaba ngo bamuhakanire.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa