skol
fortebet

Kim Kardashian na Kanye West bamaze gusaba gatanya

Yanditswe: Saturday 20, Feb 2021

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 7 babana nk’umugabo n’umugore,Kim Kardashian umushabitsi ukomeye ndetse unazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’umuraperi Kanye West bamaze kwandika basaba gatanya.

Sponsored Ad

Hari hamaze igihe amakuru avuga gutandukana kw’aba bantu kubera umwuka mubi ariko ukuri kwagiye hanze ko uyu mugore Kim Kardashian yamaze gusaba ko yatandukana na Kanye West kuri uyu wa Gatanu.

Uhagarariye Kim Kardashian niwe wemeje ko uyu mukiriya we yamaze gutanga impapuro zisaba gutandukana n’uyu muraperi w’umuhanga cyane.

Ikinyamakuru TMZ cyemeje ko uku gutandukanakwabo bari kugerageza kugukora mu buryo bwa gishuti ndetse Kim we arashaka ko bakomeza gufatanya kurera abana babo 4.Icyateye gutuma aba bantu bashwana kugeza ubwo bifuza gutandukana ntabwo kiramenyekana.

Abahagarariye Kanye West ntibigeze bifuza kugira icyo batangaza kuri uku gutandukana gusa bemeje ko gatanya yo ihari.

Amakuru kandi avuga ko Bwana West atifuzaga gutandukana n’iki kizungerezi aho uwaganiriye na TMZ yagize ati “N’ibihe by’akababaro kuri we.”

Kardashian w’imyaka 40, wakoze izina mu kiganiro cyo kuri TV cyitwa “Keeping Up with the Kardashians”, yashakanye na West w’imyaka 43, Muri Gicurasi 2014,bituma baba abashakanye bavuzwe kurusha abandi muri Hollywood aho couple yabo bayise “Kimye”.

Ibinyamakuru byo muri US bivuga ko umwuka mubi muri uyu muryango watutumbye umwaka ushize ubwo Kanye West washinjwe na Kim Kardashian uburwayi bwo mu mutwe yiyamamarizaga kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarangiza akamuvuga nabi mu itangazamakuru.

Kardashian yasohoye itangazo rivuga ko abantu bakwiriye kwihanganira uburwayi bwo mu mutwe bwa Kanye West nyuma y’aho uyu muhanzi yari amaze kuvuga ko yagerageje amezi menshi gutandukana nawe.

Aba bombi ntibari bakibana mu nzu kuko Kanye West yabaga mu nzu ye iri Wyoming mu gihe Kardashian yabaga mu nzu ye ahitwa Calabasas I Los Angeles.

Kanye West n’ubwa mbere yari ashatse mu gihe Kim Kardashian bwari ubwa 3 kuko yakundanye na West yaratandukanye n’umukinnyi wa Basketball Kris Humphries bamaranye iminsi 72 n’utunganya umuziki, Damon Thomas.

Aba bombi batunze za miliyari z’amadolari ndetse ngo ubu hatangiye gahunda yo kugabana ibyo batunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa