Kigali

Musaza wa Nicki Minaj yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera icyaha gikomeye yakoze

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 January 2020 Yasuwe: 2695

Musaza wa Nicki Minaj witwa Jelani Maraj yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 azira gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka 11nkuko ibinyamakuru byo muri US bibitangaza.



Jelani Maraj yahamwe bwa mbere n’iki cyaha cyo gusambanya no gushyira mu kaga ubuzima bw’uyu mwana mu Ugushyingo 2017.

Uyu mwana wasambanyijwe yabwiye urukiko muri 2015 ko Maraj yamusambanyaga kenshi iyo umubyeyi we yabaga yagiye ku kazi.

Maraj w’imyaka 41 n’umuvandimwe mukuru w’umuraperikazi Nicki Minaj.Yajuririye iki gifungo ariko urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwe.

Umushinjacyaha yavuze ko DNA za Maraj zasanzwe ku myenda yo kurarana [pyjama] y’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa wafashwe ku ngufu yavuze ko uyu mugabo yamusambanyaga inshuro 4 mu cyumweru ariko ngo hari ubwo yabikuraga kabiri ku munsi ndetse musaza we yemeje ko yabonye uyu Maraj akora ayo mahano.

Kuwa mbere,uwunganira Maraj yasabye ko nibura igifungo cye cyaba imyaka 10 ndetse ko ngo bagomba kujurira byanze bikunze.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

    3 weeks ago

Inzindi nkuru

Umuhanzi Pallaso yatewe ibyuma n’abagizi ba nabi muri Afurika...

Umuhanzi ukomeye muri Uganda, Pius Mayanja, uzwi mu muziki nka Pallaso...
20 February 2020 Yasuwe: 1388 0

Bebe Cool yatangaje umwanzuro utangaje azafata Bobi Wine naramuka abaye...

Umuhanzi Bebe Cool yatangaje ko mugenzi we Bobi Wine batumvikana naramuka...
17 February 2020 Yasuwe: 4368 0

Mudandi Frank yakomoje ku mukobwa ureshya igitsina gabo

Umuhanzi Mudandi Frank ubusanzwe witwa Ndamyirokoye François yasohoye...
12 February 2020 Yasuwe: 1855 0

Platini yavuze akarengane yahuye nako mu Mavubi y’abato bigatuma azinukwa...

Umuhanzi Nemeye Platini yavuze ko yakuze akina umupira w’amaguru ndetse...
6 February 2020 Yasuwe: 2285 0

Karigombe na Safi Madiba bakomoje ku mukobwa wakundanye n’umusore mucyaro...

Umuraperi Siti True Karigombe usanzwe ufasha Riderman ku rubyiniro...
6 February 2020 Yasuwe: 2181 0

Nelly Kelba yashyize hanze indirimbo nshya yise Guarantee ikangurira abantu...

Umuhanzi Nelly Kelba ukomeje gushing imizi mu muziki nyarwanda yashyize...
6 February 2020 Yasuwe: 192 0