skol
fortebet

Mushiki wa Diamond yahishuye impamvu ubukwe bwa musaza we na Tanasha bwapfuye

Yanditswe: Tuesday 19, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Mushiki wa Diamond Platnumz Queen Darlin uhuje umubyeyi umwe n’icyi cyamamare aherutse gutangariza ikinyamakuru gikomeye mu myidagaduro ya Tanzanie impamvu yahinduye umunsi w’ubukwe bwe na Tanasha Donna.

Sponsored Ad

Ubukwe bw’umunyamakuru wa radio ya NRG muri Kenya Tanasha Donna n’ikimenyabose mu njyana ya Bongo Flava Naseeb Juma bwagombaga kuba ku munsi w’abakundana ku wa 14 gashyantare 2019 ariko ntibwabasha kuba icyo gihe kubera impamvu umuhanzi Queen Darlin yahishuriye abafana b’ibi byamamare byombi biheruka kwibaruka umwana bikanamuha izina rya Nasseb Junior.

Darlin aganira n’itangazamakuru yahishuye ko musaza we yananiwe kubahiriza umunsi w’ubukwe bwagombaga kubaho kubera ko atari kubasha kwishyura ibyo umuziki wamusaba ndetse ngo abikorere icyarimwe n’ubukwe bwagombaga kumuhenda, ndetse ngo n’umuhanzi Rick Ross wagombaga kwitabira ubukwe bwe ntiyari kuboneka kuri uwo munsi w’abakundana.

Diamond Platnumz biravugwa ko abanye neza n’umukunzi we Tanasha Donna nyuma yo kwibaruka imfura ya Tanasha Donna ndetse n’umwana wa kane kuri uyu muhanzi uheruka kwivugira ko azafasha abana barwaye akoresheje 20 ku ijana y’amafaranga yavuye mu bitaramo bya Wasafi Festival 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa