skol
fortebet

Ronaldinho yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ari kumwe n’ibizungerezi yiha umukoro ukomeye muri 2021 [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Jan 2021

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu ikipe ya FC Barcelona,PSG,AC Milan n’izindi nyinshi z’iwabo muri Brazil, Ronaldinho,yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ari kumwe n’abakobwa b’ibizungerezi yiyemeza ko muri 2021 azashyira hanze indirimbo 8.

Sponsored Ad

Uyu muraperi wahoze ari kizigenza mu mupira w’amaguru yatwayemo Ballon d’or 2,igikombe cy’isi,Champions League na La Liga nyinshi,yiyemeje gushyira imbaraga mu muziki nyuma y’aho umwaka wa 2020 wamubereye mubi ubwo yafungirwaga muri Paraguay ndetse agakubitwa n’ubukene.

Indirimbo Ronaldinho yashyize hanze yitwa Tropa do Bruxo ndetse mu mashusho yayo harimo abakobwa bambaye utwenda two kogana.

Ronaldinho ntabwo ajya atana n’ingofero ye yitwa Kangol cyane ko yagaragaye ayambaye muri aya mashusho.

Mu mashusho,Ronaldinho yari ahagaze imbere y’ameza bakiniraho umukino witwa Poker,abakobwa bamukikije bari gukaraga ikibuno.

Nanone kandi uyu mugabo w’imyaka 40 yagaragaye ahagaze kuri pisine abakobwa bamukikije bambaye Bikini.

Uyu munyabigwi wa Barcelona yakoreye indirimbo imikino ya Olimpike y’abafite ubumuga yabereye I Rio ubushize.

Muri 2017 nibwo Ronaldinho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa Sozinho bisobanura “njyenyine”.

Muri 2019 nabwo yakoze indirimbo avuga kuri politiki cyane ko bari bafatiriye imodoka ze.

Ronaldinho yabwiye Globo ko ari umukunzi wa Muzika.Ati “Nkunda cyane R&B, rap, hip hop, na trap iri kuzamuka cyane muri iyi minsi.Ndifuza ko umuziki wanjye wakora abantu ku mutima.Ubumwe bw’umuziki n’ibyiyumvo nibyo kunda.Buri gihe numva umuziki bituma nibagirwa ibibazo byose.”

Ronaldinho yanze kwemeza ko ari muri gereza muri Paraguay byaba byaratumye yandika indirimbo nyinshi gusa yavuze ko 2021 irasiga ashyize hanze indirimbo 8.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa